Musanze: Chorale Bethel yo kuri ADEPR Nyarubande yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Humura’

 Musanze: Chorale Bethel yo kuri ADEPR Nyarubande yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Humura’

Chorale Bethel ikorera umurimo w’Imana ku Itorero rya ADEPR Nyarubande, Paruwasi ya Bukane, Ururembo rwa Muhoza, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yitwa ‘Humura’ irimo amagambo afasha abacitse intege kuzisubirana.

Indirimbo ‘Humura’, igiye hanze nyuma y’izindi zirimo iyitwa Yesu araje ndetse n’iyitwa Nimushake Uwiteka, indirimbo zakunzwe bitewe n’amagambo yuje ubutumwa bwiza azikubiyemo.

Indirimbo ‘Humura’ yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo 2022, irimo amagambo y’ihumure, aho nko mu gice cya kabiri bagira bati: “Hari aho twageze tubona ubuzima bwacu burangiye, itubundikiza amababa yayo, iratubwira iti nzabomora, nzabahumuriza, nzabarinda, nzababera byose mbahe n’ibyo mukeneye”.

Kugeza ubu Chorale Bethel imaze gukora ibikorwa byinshi by’ivugabutumwa birimo nko gufasha abatishoboye nkuko umuyobozi wayo ushinzwe indirimbo, Tuyishime Patrick yabitangaje, akaba yavuze ko ngo n’ubwo bitoroshye bifuza ko ivugabutumwa ryava mu kubwirizwa gusa rikajya mu bikorwa, ariyo mpamvu bafashe umwanzuro wo kwishakamo ibisubizo mu mbaraga nke zabo bagafasha abatishoboye.

sOURCE:WWW.AMIZERO.RW

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *