Musenyeri Desmond Tutu yitabye Imana

 Musenyeri Desmond Tutu yitabye Imana
Musenyeri Desmond

Musenyeri mukuru Desmond Tutu, watsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel akanafasha gusoza ubutegetsi bw’ivanguramoko bwa ba nyamucye b’abazungu bwa apartheid muri Afurika y’epfo, yapfuye ku myaka 90.

Urupfu rwe rwemejwe mu itangazo ryasohowe na Perezida w’Afurika y’epfo Cyril Ramaphosa.

Yavuze ko bibaye “ikindi gice cyo gupfusha mu gusezera kw’igihugu cyacu ku gisekuru cy’Abanya-Afurika y’epfo b’indashyikirwa baturaze Afurika y’epfo ibohoye”.

Tutu yari umwe mu bantu bazwi cyane muri Afurika y’epfo no mu mahanga.

Uyu wo mu gihe cy’uwarwanyije bikomeye apartheid Nelson Mandela, yabaye umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gusoza ubwo butegetsi bw’ivanguramoko n’iheza (guheza) ba nyamucye b’abazungu bakoreraga ba nyamwinshi b’abirabura muri Afurika y’epfo kuva mu 1948 kugeza mu 1991.

Mu 1984 yatsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel kubera uruhare rwe mu guca ubutegetsi bwa apartheid.

rubaye hashize ukwezi Perezida wa nyuma w’Afurika y’epfo wo mu gihe cya apartheid, Frederik Willem de Klerk, apfuye ku myaka 85.

Perezida Ramaphosa yavuze ko Tutu yari “umuyobozi mu by’idini w’intangarugero, impirimbanyi yarwanyije apartheid ndetse n’uharanira uburenganzira bwa muntu ku isi”.

Yavuze ko yari umuntu “ukunda igihugu utagira uwo babinganya; umuyobozi ufite amahame agenderaho kandi ukora ibintu mu buryo burimo gushyira mu gaciro wahaye igisobanuro ibivugwa muri bibiliya ko ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye.

“Umugabo w’ubwenge budasanzwe, ubunyangamugayo no kudatsindwa n’imbaraga za apartheid, yari n’umuntu w’umutima woroshye mu kwishyira mu mwanya w’abakorerwa ikandamiza, akarengane n’urugomo ku butegetsi bwa apartheid, n’abakandamijwe bakanapyinagazwa n’ubutegetsi bo ku isi”.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *