Musenyeri Laurent Mbanda yatangaje ko GAFCON IV izabera mu Rwanda

Musenyeri w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Mbanda Laurent abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko nta kabuza impundu mu Rwanda zikomeje kuvuga ngo kuko n’Inama yiga kuhazaza h’Itorero Angilikani ku Isi izabera mu Rwanda.
Musenyeri Laurent Mbanda yagize ati: “Arega havugwa byinshi! Ntakabuza mu Rwanda impundu zizakomeza kuvuzwa! Ubu ndimo ndatekereza ku Nama Yiga kuhazaza h’Itorero Angilikani ku Isi, Global Anglican Future Conference 2023, (GAFCON). Iyi nama iba buri myaka 10, ndetse iy’ubushyize yabereye mu mujyi wa Yerusalem. Yego, iy’ubutaha izabera i Kigali.”
Ibi yabivuze biherekeje ifoto yo mu Mujyi wa Kigali igaragaza amabendera menshi y’ibihugu byitabiriye inama ya CHOGM yatangiye kubera mu Rwanda, kuva uyu munsi taliki ya 20 Kamena kugeza 25 Kamena 2025.
Inama ya CHOGM iri kubera i Kigali yitabiriwe n’abashyitsi bari hagati ya 8000-10000 barimo abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu muryango w’Ibihugu bikoresha uririmi rw’Icyongereza, Commonwealth.
