Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
Mutali Emmanuel yasohoye indirimbo nshya yongera guhwitura abajya gushakira amahoro ahandi hatari muri Yesu
Mutali Emmanuel uzi kwizina rya Mister Emmy umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana. Ni umuhanzi ukizamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. yashyize hanze indirimbo y’amashusho yise ‘Amahoro’, ni ndirimbo yongera guhumuriza abantu badafite amahoro banjya kuyashaka ahandi.

Mister Emmy ni umunyamuziki uririmba indirimbo zo kuramya Imana. Akaba asengera mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi. Akaba ari kuzamuka mu miririmbire ye kuko yabanje gutoza amakorali atandukanye aza gufata umwanzuro wo kutangira kuririmba ku giti cye.
Emmy yabwiye NKUNDAGOSPEL, ko ubutumwa bukubiye mu ndirimbo yanjye n’ukongera guhumuriza abantu bagakura amaso ku bidafite umumaro bagahanga amaso kuri Yesu
Yagize ati “ ubutumwa nashakaga gutanga nubwo guhumuriza abantu muri k’igihe gikomeye aho abantu bameze nk’abadafite umutuzo mu mutima kubwo Kubura amahoro no kuyashakira aho badashobora kuyabona nko k’umuryango, ku mafaranga n’ahandi tujya twibwira ko dushobora Kuyabona mbarangira ko amahoro ntahandi ava Atari kuri Yesu”.
Yakomeje avuga ati “Mu byukuri narebye igihe turimo mbona n’igihe gikomeye abantu benshi barahugiranye kubera ubuzima bukomeye aho buri wese arimo kwirwanaho ndavuga ese umuntu akeneye Iki? nsanga nta kindi akeneye usibye amahoro mpita ntangira kuyikora”.

Emmy ahamya ko gahunda afitiye abamukunda abahishiye byinshi mu bihangano byiza kandi biryoshye biri muri studio. amaze gusohora indirimbo enye arizo “Indahiro, Mwene Muntu, Humura ndetse n’Amahoro”. Ubu arateganya gukomeza kubaha izindi ndirimbo. Yaciye mu makorali atandukanye ayatoza nka korali Umunezero na Twumvire mwami n’izindi.
UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA MISTER EMMY