Nabaye KANYABUNYOBWA, Ncuruza bombo na Shikarette ku myaka 14 – Aline GAHONGAYIRE atanze inama ku rubyiruko

 Nabaye KANYABUNYOBWA, Ncuruza bombo na Shikarette ku myaka 14 – Aline GAHONGAYIRE atanze inama ku rubyiruko

Umuramyi w’umunyarwanda Aline GAHONGAYIRE yavuze ko atwika akinjiza aho kwimanukira. Yavuze uko yahuye n’ibigeragezo kandi agafata inshingano zo kwibeshaho akiri muto cyane. Aho ku myaka ye 14 yacuruzaga bombo na shikarete ngo abone amaramuko.


Mu kiganiro yahaye urubyiruko kigaragara kuri shene ya Televisiyo ya youtube ya Nkundagospel, yagarutse ku mateka ye n’ibigeragezo yanyuzemo kuva mu buto bwe kugeza ubu. Aha, yavuze ku myaka ye 15 yari afite ibihumbi cumi na bitanu 15000 rwf ariko ku myaka ye 18 yari afite 1,000,000, rwf .Yagarutse ku bigeragezo byamubayeho, akangururira urubyiruko kwihanganira ibibagerageza mu mirimo bakora mu itorero ariko bakanakura amaboko mu mifuka bagakora.


Yagarutse ku bikomere afite aho urupfu rw’umwana we rwamushenguye cyane ubwo yabwirwaga ko yabyaye umwana wapfuye bikamunanira kubyakira ariko agatera indirimbo asingiza Imana. Yavuze kandi ukuntu yageragejwe n’umushumba w’Itorero mu rusengero akiri muto ariko bitwewe n’uko yabyinaga bikarangira urukweto rumucikiyeho agasohorwa mu rusengero ariko byose ntibumuce intege mu gukomeza gukora umurimo wa Kristo hano ku isi.


Aline GAHONGAYIRE yatangiye kuyobora Chorale afite imyaka 12. Aha, kandi yagiye ashyirwa muri komite z’urubyiruko mu itorero, nyuma aza no kuzibera umuyobozi. Ubu ni umuyobozi w’umuryango wa Ndineza Organization aho awuyoboye imyaka 8.
Yakomeje asaba urubyiruko byumwihariko abakobwa abasaba gukoresha imvugo ya”Oya”igihe bahuye n’ibshuko kuko nibatabikora ababashuka bazabata basange abavuze oya .

Yakomeje asaba abasore ko na bo bagomba gukoresha imvugo ya “ Oya” birinda kugwa mu bihombo.mu gukomeza kubaho, urubyiruko rugomba gusaba umwuka wera akabafsha mu mibereho yabo. Kuko iyo usenze byose birashoboka.
Mu kiganiro cyamaze hafi iminota 50, yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rufite. Arusaba kwiheraho, gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwo kwinjiza aho kuzikoresha bakora ibitajyanye . yababwiye ko ibanga ryo gutera imbere ari ukwiyibuka., kuko iyo wibuze urapfa. Yasabye kandi abarokore bose kwisuhuza mbere yo gushuza abandi hanyuma bakabona gutanga icy obo bafite.

Ubuzima bwose tubamo bushingiye ku gusenga. Mureke ibyo dukora byose haba turirirmba cyangwa se ibyo dukora byose dushingire ku guha Imana umwanya mu mitima yacu. Yasoje asaba ko kuvuga ukuri ari ingenzi mu byo tuvuga n’ibyo dukora kandi ko ibyo dutunze byose ntacyo bimaze ahubwo dukwiye kubanza kubaka aho tugana. Kuko nibirangira na Yesu Kristo azatugenderera mu byo dukora byose.

Aline GAHONGAYIRE ahorana umunezero aho umubonye hose
Aline kandi ari no mu myiteguro y’indirimbo ye Nshya yise ‘Rendez-Vous’
Aline GAHONGAYIRE aherutse gutungurwa akorerwa ibirori by’isabukuru ye y’amavuko

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.