Nancy Pelosi uyobora Abadepite muri Amerika agiye gufungirwa amasakaramentu muri Kiliziya

 Nancy Pelosi uyobora Abadepite muri Amerika agiye gufungirwa amasakaramentu muri Kiliziya

Umushumba wa Diyosezi ya San Francisco, Musenyeri Salvatore J. Cordileone, yatangaje ko mu gihe Perezida w’Umutwe w’abadepite muri Leta zunze ubumwe za Amerika, madamu Nancy Pelosi ataritandukanya no gushyigikira gukuramo inda, azafungirwa amasakaramentu muri Kiliziya Gatolika.

Uyu Musenyeri yasohoye itangazo ku wa Gatanu avuga ko yagerageje inshuro nyinshi kuvugisha Pelosi ngo amwumvishe ikibi gikomeye arimo gukora ndetse “n’ibyago arimo gukurira roho ye,” yasanze ari ngombwa ko uyu mugore atakongera kwegera ameza matagatifu. Ni itangazo Musenyeri Cordileone yanyujije kuri Twitter.

Muri iki gihe muri Leta zunze ubumwe za Amerika hari impaka zikomeye, aho Urukiko rw’Ikirenga rushobora gufata icyemezo gikuraho uburenganzira bwo gukuramo inda, nk’uko inyandiko y’umucamanza iheruka kujya hanze ibicamo amarenga.Ni igitekerezo cyanditswe n’umucamanza Samuel Alito w’Urukiko rw’Ikirenga, cyagejejwe kuri bagenzi be muri Gashyantare.

Hashingiwe ku itegeko rihari ubu, gukuramo inda biremewe ariko uburyo bwo kubikora n’ibiteganywa ngo umuntu abyemererwe, bigenda bitandukana muri Leta zigize Amerika.

Ku cyemezo cyo mu 1973 kimenyerewe nka “Roe v. Wade”, kivuga ko za Leta zitagomba kubuza gukuramo inda “igihe hagamijwe kurengera ubuzima bw’umubyeyi”.Gishimangirwa mu cyemezo cyiswe “Doe v. Bolton”, ko “icyemezo cya muganga gishobora gushyirwa mu bikorwa hitawe ku ngingo zose – ubuzima, imitekerereze, umuryango n’imyaka y’umugore – bijyanye n’imibereho myiza y’umurwayi.”Ibyo bigatuma abagore bamwe muri Amerika bahitamo gukuramo inda mu buryo bwemewe n’amategeko, kubera ubuzima bwo mu mutwe.

Ni ingingo ariko yakomeje guteza impaka. Igice kimwe gihatanira ko gukuramo inda byemerwa hagendewe ku gihe imaze, cyangwa hakemezwa ko gukuramo inda ari icyaha. Abandi baharanira ko byemezwa, hagashyirwaho n’uburyo bworoshye bwo kubikora.

Madamu Nancy Pelosi, azwiho kuba ari umwe mu bamagana bivuye inyuma ibitero by’u Burusiya muri Ukraine dore ko aherutse no kugirira uruzinduko muri Ukraine mu rwego rwo kureba uko amakimbirane yahosha.Mu mwaka wa 2008 Pelosi yagiranye ikiganiro na CNN, atangarizamo ko ari umukirisitu ukomeye, ku buryo kumubuza guhazwa cyaba ari ikibazo gikomeye kuri we. Kiliziya Gatolika irwanya gukuramo inda, kuko igifata nk’icyaha gikomeye cyo kwica ubuzima.

Ubusanzwe gufungirwa amasakaramentu muri Kiliziya Gatolika bifatwa nk’igihano cyo gukebura umukristu waguye dore ko muri icyo gihe uwahanwe aba adashobora gushyingirwa, guhazwa n’ibindi uretse gusa kuba kuba yajya gusenga, ibyo bikaguma gutyo kugeza igihe we ubwe afatiye icyemezo cyo kugaruka mu nzira akagarukira Imana binyuze mu nyigisho yiga mu gihe runaka.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.