Neema yavuze amasomo 4 yize mu myaka 4 yamaze ategereje urubyaro

 Neema yavuze amasomo 4 yize mu myaka 4  yamaze ategereje urubyaro

Tugarutse inyuma gato ku wa 18 Kamena 2021   nibwo humvikanye inkuru nziza, hakomwa amashyi y’urwunge,ababyeyi batanga impundu, amajwi meza azira amakaraza y’abaririmbyi arumvikana intero yari imwe yagiraga ati “Hashimwe Imana itanze umwana  mu muryango wa Neema Marie jeanne na Aime NDAYAMBAJE, nyuma y’Imyaka 4 bategereje urubyaro”

Ku wa 07 Mutarama 2017 nibwo umuramyi Neema yakoze ubukwe.

Umuramyi Neema aherutse kugaragara kuri youtube avuga amagambo menshi meza kandi akomeye ,akomeza abantu bihebye cyanee abantu bahuye n’ikigeragezo cyo kubura urubyaro nkuko nawe yategereje urubyaro imyaka 4, mu isengesho  yatangije ikiganiro humvikanyemo amagambo meza cyane aho yasoreje kuri iyi nteruro ikomeye avuga ati “Imana ishimwe ko yumva amasengesho kandi  ibasha gukora ibiruta ibyo twibwira, mu izina rya Yesu krisito Amen!” Neema yakomeje ashima cyane abantu basengera abantu kugirango babone abana nubwo batabizi ariko bakora umurimo ukomeye cyane, kuko ababyeyi baba bakeneye ayo masengesho. Yavuze ko kimwe nk’abandi babyeyi bose yashyingiwe aziko nyuma y’amezi 3 ibintu bizahita bicamo (Gusama) kuko yumvaga abishaka nkuko abantu benshi baba babyifuza. Yakomeje avuga ko muri urwo rugendo rwo gutegereza , amaze kubona Imana imuhamagariye gutegereza urubyaro yananijwe no gutegereza igihe, yagize ati “Uyu munsi ndabivuga mu buryo bworoshye ariko iyo umutima ubyibaza uba uremerewe, uba ubyibaza urira, urihisha ukarira , ku bantu nyine bateye nkanjye badashaka kubigaragaza wagira amahirwe umutware akagusanga urira kugira ngo agufashe !Ntabwo benshi babonye amarira ariko umutware wanjye yarayabonye ku buryo buhagije, umwaka wa mbere warangoye  cyane!Umuntu wese wansengeye mu mwaka wa mbere yarakoze!Numvaga ari ibintu bitabaho”

Neema yavuzeko mu mwaka wa mbere bagerageje kwegera abaganga ariko barababwirango nibatuze Imana izabikora,Biyumvishaga ko bafite ikibazo ariko abaganga batabasha kukibona cyangwa icyo kibazo kiri no mu mwuka. Nyuma y’amarira menshi yagize mu rugendo rw’imyaka 4 bifuza kubyara ariko byaranze hari amasomo yize akomeye nkuko yabyivugiye muri aya magambo ati “Amasomo nakuyemo nyababwiye: Umwanzi w’umuntu ntabwo ari uwo ubona aruta cyane ibyo ubona, Ukurwanya ntabwo ari uwo muri kumwe ahubwo ni sekibi ntugafate umuntu umwitiranye nibyo agukoreye ako kanya, uwo muntu ubona aguhemukiye uyu munsi ejo bundi yazakiza amagara yawe. Icya kabiri: Nize ko ukuntu Imana ireba ibihe bitandukanye nuko tubibona, icyiza ni ugushakisha uko Imana iri kukubona muri icyo gihe. Icya gatatu: Nize ko gutegereza ku muntu w’Imana atari ibintu bikaze, ni ibintu bisanzwe. Icya nyuma: Nasanze urukundo ruruta byose dukundane!”

Yasoje ashimangirako abantu nidukundana abo babyeyi , abo bapapa bategereje abana bazisanga barababonye batigeze bababara. Yavuze ko kandi amaze kubyara atishimye cyane ahubwo umutima we wabaye nkurangaye, umera nkuwo bakoropye hashize akanya atangira kurira yibuka abantu bose badafite abana.

Imana ibyo idukorera ntibikorera imirimo yacu myiza, uburanga, amashuri,ubutunzi n’ubwenge ahubwo ibikorera urukundo rwayo. Imana iraduha ntitugura ahubwo tuzirikaneko ari umubyeyi wacu umenya ibidukwiriye. Mugume mu mwanya mwiza ushimwa n’Imana.

Source:

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.