Nel Ngabo yavuze kubyo gukundana na Dorcas uririmbana na Vestine

 Nel Ngabo yavuze kubyo gukundana na Dorcas uririmbana na Vestine

Umuhanzi Nel Ngabo ukorera umuziki we muri Kina music, abinyujije kuri story ya instagram ye yagiranye ibiganiro bitandukanye n’abafana be nyuma yo kubasaba ko bamubaza ibibazo bitandukanye maze nawe akababwira ko yiteguye kubasubiza.

Bamwe mu bafana ba Nel Ngabo bamubajije niba afite umukunzi maze nawe nta guca ku ruhande ababwira ko afite umukunzi ndetse hari n’umufana wa Nel Ngabo wamubajije niba umukunzi we yaba ari inzobe cyangwa yirabura maze Nel amusubiza ko umukunzi we ari inzobe.

Nel Ngabo kandi yasubije abafana be bamubajije niba yaba ari mu rukundo na Dorcas wo mu itsinda Vestine & Dorcas maze abasubiza avuga ko ataribyo.

Ibi byari bimaze igihe kire kire bihwihwiswa ariko aba bombi bahamya ko ari ibihuha.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.