New Melody yashyize hanze indirimbo “Ndakwiringiye” ihumuriza abari mu bihe bikomeye

 New Melody yashyize hanze indirimbo “Ndakwiringiye” ihumuriza abari mu bihe bikomeye

Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana, New Melody, ryashyize hanze indirimbo ryise “Ndakwiringiye”, ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu bari mu bihe bikomeye.

Iyi ndirimbo yumvikanamo umuntu usenga afite ibibazo bitandukanye ariko akizera Imana ko ishoboye byose izamurengera.

New Melody yasohoye “Ndakwiringiye” mu gihe Isi n’u Rwanda bimaze igihe bihanganye n’icyorezo cya Covid-19, aho usanga buri muntu wese yibaza igihe kizarangirira. Kubera ibibazo kimaze guteza Isi usanga benshi baramaze kwiheba.

New Melody ni tsinda rikomeye mu ruhando rwa muzika ihimbaza Imana

Umuyobozi wa New Melody, Neema Marie Jeanne, yavuze ko ko iyi ndirimbo bayihimbye bagira ngo bibutse abantu ko ibihe byose baba barimo iyo biringiye Imana babasha kubivamo neza.

Yagize ati “Ni indirimbo ikubiyemo isengesho risenganywe kwizera, tugendereye kubwira utwumva wese ko igihe cyose waba uhagazemo niba wiringiye Uwiteka ntuzakorwa n’isoni. Zaburi 125.”

Yakomeje ati “Byaba ibi bihe turimo bigoye, inzara n’izindi ngorane zigose ubuzima bwawe, Uwizera wese arahirwa kuko ibyo yabwiwe n’Umwami Imana bizasohora. Luka 1:45”

New Melody yashinzwe muri Mata 2012, ihuriyemo abaririmbyi biganjemo ababarizwa muri Korali n’abaririmba ku giti cyabo baturuka mu madini atandukanye ya gikirisitu.

New Melody ni tsinda rihuza abaririmbyi baturuka mu matorero atandukanye

Iri tsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rimaze gusohora indirimbo zirenga 40. Ryamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo “Nimuze Dushime”,”Mesiya”, “Ibyo wakoze”, “isooko y’ibyishimo”, “Akira ihumure” n’izindi.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA “NDAKWIRINGIYE” YA NEW MELODY

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *