Ni agahomamunwa! Ijambo ‘Kristu’ ryagereranyijwe na porunogarafi ndetse hategekwa ko risibwa kuri murandasi mu Bushinwa

 Ni agahomamunwa! Ijambo ‘Kristu’ ryagereranyijwe na porunogarafi ndetse hategekwa ko risibwa kuri murandasi mu Bushinwa

Ku itariki ya 11 Mata uyu mwaka ni bwo itsinda ry’abagenzuzi ba leta y’u Bushinwa batangaje ko ikoreshwa ry’ijambo ‘Kristu’ ku mbuga za murandasi z’idini ry’Abakristu ryitwa Early Rain Covenant Church rinyuranyije n’amategeko mashya agenga leta y’iki gihugu bityo bategeka ko risibwa kuri izo mbuga. Abakristu bafatiwe iki cyemezo bacyamaganiye kure bavuga ko ayo mategeko mashya ahonyora nkana uburenganzira bw’abakristu muri iki gihugu.

Inkuru dukesha ikinyamakuru ‘Premier Christian News’ ivuga ko kompanyi ifite urubuga nkoranyambaga rwa ‘WeChat’ rukoreshwa cyane muri iki gihugu iteganya ko nibura Abashi was bari hejuru ya 80% bazaba barukoresha mu minsi iri mbere bityo bakaba badashaka ko Abakristu bakwifashisha iyo mbaga bakomeza gushyira kuri murandasi inyandiko zirimo ijambo ‘Kristu’.

Andrew Boyd ukomoka mu muryango Mpuzamahanaga wa Gikristu witwa Release International yamaganye kure iki cyemezo avuga ko byerekana uburyo Abakristu bazatsikamirwa bikomeye n;ayo mategeko mashya yashyizweho na leta y’u Bushinwa.Ba nyiri urubuga nkoranyambaga rwa WeChat bo, aho kumva izo mbogamizi zagaragajwe n’Abakristu bagaragaje ko ahubwo ari ikibazo gikomeye mu gihugu gukoresha ijambo ‘Kristu’. Basubije abo bakristu bati: “Ibi Twabigereranya kimwe na poronogarafi, gucuruza ibiyobyabwenge cyangwa kwinjiza inyeshyamba mu Bushinwa”.

Iri dini ryasabwe gusiba ijambo ‘Kristu’, ibi bibaye mu gihe ryari rifite gahunda yo kurushaho kumenyekanisha ibitabo bya gikristu harimo n’ikitwa ‘The Imitation of Christ’ cya Thomas à Kempis ariko uwo mwanzuro ukaba wabakomye mu nkokora mu gihe bavuga ko nk’Abakristu bazakora uko bashoboye kose uwo mwanzuro ukavaho.

Ubu ni bumwe m uburyo budasanzwe bwo kugenzura ibijyanye n’amadini bugaragaza uko mu Bushinwa bimeze nk’igihugu gisanzwe n’ubundi kidacana uwaka n’ubukristu dore ko muri 2021 cyaje no mu bihugu 20 bya mbere bitoteza Abakristu cyane ku isi.

Umuryango Release International uvuga ko n’ubwo Itegeko Nshinga ry’u Bushinwa rikubiyemo ubwisanzure bw’amadini, itotezwa rikorerwa Abakiristu basanzwe ari na bake muri iki gihugu rinyuranye cyane n’ibiri muri iryo tegeko.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *