Ni igitangaza! Yari apfuye habura gato, nyuma y’imayaka ibiri aragarutse azanye ubundi butumwa

 Ni igitangaza! Yari apfuye habura gato, nyuma y’imayaka ibiri aragarutse azanye ubundi butumwa

Nyuma y’igihe kitari gito umuhanzi DAVID adashyira izindi ndirimbo hanze ndetse atanagaragara mu bikorwa bye by’umuziki nka mbere kubera impamvu z’uburwayi, agarutse mu ndirimbo nshya isaba Imana gusuka ububyutse mu itorero

Umuhanzi David

Indirimbo UBUBYUTSE, ni indirimbo y’iminota 4 n’amasegonda 54 ikozwe neza mu buryo bw’amashusho n’amajwi. Ni indirimbo irimo kwinginga ngo Imana isuke ububyutse.

Umuhanzi David NSHIMIYIMANA uzwi nka DAVID kuko ariryo zina gusa akoresha mu buhanzi bwe yatangiye kurimba ku myaka 13 atangiriye mu ishuri ryo ku cyumweru (Sunday School), akomereza mu mashuri yisumbuye aho yaje no kuba umuyobozi w’indirimbo, nyuma yo gusoza icyo kicyiro nibwo yafashe umwanzuro wo gutangira kuririmba ku giti cye akaba anashimira Imana yamufashije kugeza abaye uwo ariwe ubu.

Umuhanzi David Nshimiyimana

Mu kiganiro umuhanzi David yagiranye na Nkundagospel yasobanuye impamvu yamuteye kwandika iyi ndirimbo aho yagize ati “Impamvu yanteye kwandika iyi ndirimbo byatewe n’ibihe. Navuga ko icyambere ari ubutumwa Imana yanyujije muri njye,  nabonaga isi igeze mugihe kigoye.  COVID-19 ikigera mu Rwanda  insengero zigafungwa muri njye nahise mbona ko hagiye kurengerwa nuwabaye hafi y’imana atajarajara naho abandi iminsi y’ubuhenebere ibasatiriye cyane.”

Uyu muhanzi asanzwe afite n’izindi ndirimbo hanze kandi zakunzwe n’abatari bake kubera amagambo meza azibamo ndetse n’uburyo ziba ziririmbitse.

Twamubajije ubutumwa aba yifuza gutanga mu ndirimbo ze, asubiza agira ati “ Ubutumwa naha abazumva iyi ndirimbo; Ni iyo guhamagarirana gukomezanya Kuko Iminsi y’ubuhenebere  yo turi kuyinjiramo cyane, kuburyo twagakwiye kurushaho gusenga birenze mbere dusaba Umwuka wera ngo atuyobore muri uru rugendo.”

David utari uherutse gushyira indirimbo hanze, twamubajije impamvu yari yarabaye nkuwucecetse, yasubije agira ati “Impamvu nari narabuze ni impamvu z’uburwayi. Maze imyaka ibiri ndwaye kugera kurugero nabonaga n’ubuzima busa nuburi kurangira ariko ndashima Imana yabonye ko imirimo yo mu isi itararangira intiza ikindi gihe cyo kuyikorera. “

David yagize uburwayi bukomeye bwashoboraga no gutwara ubuzima bwe ariko Imana yamwongereye iminsi yo kubaho

Mu gusoza ikiganiro twagiranye nuyu muhanzi, twamubajije icyo yabwira abakunzi be ndetse n’icyo abateganyiriza, yagize ati “Nyuma yiyi ndindirimbo icyo nabwira abakunzi banjye nuko aribwo umurimo w’Imana utangiye kandi tutazacogora tudasohoje icyo yadutumye. “

Umva indirimbo UBUBYUTSE ya David uciye hano

Related post

1 Comment

  • Ikaze nanone kuri David, twari tumukumbuye, kuko indirimbo ze ziradufasha cyane, Imana imukoreremo !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *