“Ni ukuri Mana uko bakunyigishije si ko nagusanze” indirimbo nshya ya Bishop Gafaranga

 “Ni ukuri Mana uko bakunyigishije si ko nagusanze” indirimbo nshya ya Bishop Gafaranga

Umunyarwenya ariko ukunze kugaruka cyane mu by’Imana, Bishop Gafaranga yasohoye indirimbo ‘Ibitambo’ yo kuramya no guhimbaza Imana aho avuga ko bamwigishije ko Imana ikunda ibitambo ariko nyamara ahubwo agasanga Imana ikunda umutima uciye bugufi.

Iyi ndirimbo ya Bishop Gafaranga ihamya ko Imana ari inyembabazi kandi ntawe iheza inyuma ni indirimbo yafatanyije na Martin ndetse na Anet Marava, ikaba irimo amagambo avuguruza ayo aba bahanzi bagiye bigishwa n’abapasiteri banyuranye. Urugero hsrimo amagambo avuga ko “benshi baba bavuga ko ari Imana itakwakira abantu b’abanyabyaha badatanze ibitambo, ariko siko bimeze ndetse muri yo basanze Imana yihagije ari twe bantu batihagije”.

Ngo Imana ntabwo ari Imana y’inyabitambo kuko iyo biba ari Imana y’inyabitambo byari kugorana ko mwene muntu yegera ameza yayo.

Iyi ndirimbo kandi isaba abantu kubaha Imana kuko ikwiye icyubahiro ikaba yaratsinze Satani. Ni indirimbo ya 3 asohoye nyuma ya ‘Bya Bihe’ na ‘Yesu Pirate.’

Uyu muhanzi kandi aherutse kubwirwa na pst Antoine Rutayisire ko amubonamo kuzaba umuyobozi w’itorero nakomeza kugira umutima umenetse nk’uwo yamusanganye.

Related post

1 Comment

  • Keep on bro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *