“Niba mushaka ko abagabo babakurikira namwe mubanze mukurikire Imana” -Lauren Boebert

Umubwirizabutumwa kazi mu itorero rya Born-again Christian, Lauren Boebert, uhamya ko yasenze Imana imyaka myinshi mbere yuko umugabo we akizwa, ubwo yari mu iteraniro rinini ryitwa Colorado Springs, riherereye muri Colorado, yabwiye abagore ko nibakurikira Imana by’ukuri n’abagabo babo bazabakurikira.
Uyu mubwirizabutumwa yagize ati: “Bagore munyumva mumenye ko byansabye imyaka myinshi yo gusenga kugira ngo n’umugabo wanjye,Jayson Bobert, aze ansanga ngo dufatanye gusenga.” Yakomeje asobanura ati:
” Bagore mumenye ko iyo ubanje gushaka Imana n’umutima wawe wose ndetse n’ubwenge bwawe bwose, n’umugabo nawe agushaka.”
Uyu mugore w’umubwiriza butumwa, umubyeyi w’abana bane, uhamya ko yatangiye gusengera mu itorero rya Born-again Christian mu myaka 12 ishyize, muri iyi minsi yibasiwe n’ibihuha biturutse ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko yakuyemo inda inshuro ebyiri zose, mu myaka ye yo hambere.