Nigeria: Abantu bane barimo n’umupasiteri harakewa ko bishwe n’Abayisilamu

 Nigeria: Abantu bane barimo n’umupasiteri harakewa ko bishwe n’Abayisilamu

Léonidas MUHIRE
Nk’uko ibitangazamakuru byo muri iki gihugu byabigarutseho uyu munsi hari gukekwa ko abashumba b’Abayisilamu bo mu bwoko bw’Abafulani barashe abantu bane kandi bagahitana abantu bane barimo umupasiteri wo mu idini rya ‘Deeper Life Church’ n’abagore babiri mu bitero byagabwe mu minsi ibiri itandukanye muri Leta ya Benue muri Nijeriya.

Ikinyamakuru ‘Christian Post’ dukesha iyi nkuru kivuga ko Pasiteri John Torbee Ajav yiciwe mu mudugudu wa Waku ubwo yari mu nzira yerekeza mu nzira zo ku rusengero mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 29/3/2022. Abandi batatu bishwe ukwabo ni abahinzi bari bari gukora mu mirima yabo mu gace ka Nyiev.

Umwe mu bayobozi muri leta ya Benue ukomoka aho iryo bara ryabereye mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Facebook yagize ati: “Ni umunsi ubabaje cyane.Twabuze Pasiteri John Torbee Ajav muri iki gitondo bitewe n’intagondwa z’Abafulani bamurashe ubwo yari agiye muri gahunda z’idini. Nyakwigendera John yari umushumba mu idini rya ‘Deeper Life Church’, Uwiteka yakirane ubugingo bwe imbabazi”.

Ikinyamakuru ‘Morning Star News’ cyari giherutse gutangaza ko ku ya 17 Werurwe n’ubundi intagondwa z’Abafulani zitwaje intwaro nyinshi zateye umudugudu wa Agunu Dutse muri leta ya Kaduna mu masaha y’igicuku maze zishimuta abakristu bagera kuri 46 n’abana babo. Nyuma y’iminsi ibiri yakurikiyeho abarenga 100 bagizwe n’izo ntagondwa n’abandi baterabwoba ba kisilamu bishe abasivili bagera kuri 32 mu mujyi wa Kagoro mu ntara ya Kaura.

Raporo y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) igaragaza ko “Nijeriya ari hamwe mu hantu hapfa abakristu benshi ku isi kuko abari hagati y’ibihumbi 50.000 n’ibihumbi 70 bamaze kwicwa kuva mu mwaka w’2000. Umuryango w’Abanyamerika uharanira inyungu z’Abakristu batotezwa (Open Doors), ukorera ubushakashatsi mu bihugu 75 ugaragaza ko abakirisitu bagera ku 4,650 bishwe kuva ku itariki ya 1 Ukwakira 2020 kugeza kuri 30 Nzeri 2021. Ibyo byiyongereye kuva kuri 3,530 umwaka ushize. Byongeye kandi, abakirisitu barenga 2,500 barashimuswe muri 2021 bavuye kuri 990 mu mwaka wawubanjirije wa 2020.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *