Nigeria: Abapadiri babiri bashimuswe

 Nigeria: Abapadiri babiri bashimuswe

Abagizi ba nabi 2 bataramenyekana, bitwaje imbunda bateye kiliziya iherereye mu majyaruguru ya Nigeria bashimuta abapadiri babiri ndetse n’abandi bana babiri b’abahungu.

Padiri witwa Fr. Stephen Ojapa na Fr. Oliver Okpara bashimuswe, bakoreraga ubutumwa muri Diyosezi ya Sokoto, ndetse n’abo bana b’abahungu babiri bashimuswe basengeraga kuri St. Patrick, kiliziya iherereye mu gace ka Gidan Maikambo.

Ubu bushimusi buje nyuma y’icyumweru kimwe humvikanye urupfu rwa Fr. Joseph Aketeh Bako, wakoreraga ubutumwa muri Kaduna, washimuswe mu kwezi kwa Werurwe, asanzwe aho yari atuye muri St. John, mu gace ka Kudenda.

Aba bagizi ba nabi baje bitwaje imbunda zo mu bwoko bwa AK-47, ngo barasaga urufaya rw’amasasu bavuga ngo Allah Akbar, bisobanura ngo Allah ni we uri hejuru.

Kuva uku kwezi kwatangira intagondwa z’abayisilamu zishe nibura abakirisitu 8, barimo abana bari munsi y’imyaka 5 ndetse n’abandi benshi bakomerekera mu bitero byagabwe muri Borno.

Bob Sumayire

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *