Nigeria: Umupasiteri yeretswe ko perezida Putin agiye gupfa

 Nigeria: Umupasiteri yeretswe ko perezida Putin agiye gupfa

Léonidas MUHIRE

Umuyobozi w’idini ryitwa ‘Evangelical Spiritual Church’ pasiteri Primate Elijah Ayodele yatangaje ubuhanuzi ku rupfu rwa Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya. Muri ubwo buhanuzi, pasiteri Ayodele avuga ko perezida Putin azicwa ariko bigafata igihe kuko ngo azabanza kurusimbuka inshuro zigera kuri enye zose.

Ubu buhanuzi bwa pasiteri Ayodele bwakuruye impaka ndende kumbuga nkoranyambaga cyane cyane iz’Abanyanijeriya ku wa Mbere w’iki Cyumweru, bukubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’iryo dini, Oluwatosin Osho, rivuga ko Pasiteri Ayodele yahanuye ko Putin azasimbuka urupfu inshuro enye zose ariko ku nshuro ya gatanu azajya kurusimbuka rwamubonye ahite apfa. Ubu buhanuzi bukomeza buvuga ko perezida Putin azagerageza kwigarurira igihugu cya Ukraine ariko abantu bazagerageza kumuganiriza ku neza akabima amatwi kugeza ubwo rero abashaka kumuhitana bazabigerageza inshuro enye zose arusimbuka ariko iya gatanu ikazaba simusiga.

Nijeriya ni kimwe mu bihugu Nyafurika twavuga ko bifite abayoboke benshi mu by’imyemerere aho usanga mu madini y’uruvunganzoka abarizwa muri iki gihugu hadasiba kumvikana byinshi by’imyemerere harimo n’ubuhanuzi ku ngingo ziba zihatse izindi hirya no hino ku isi. Gusa, abapasiteri n’abandi bose bigisha rubanda ibyo Imana ishaka, amagambo yabo akunze kutavugwaho rumwe bamwe babashinja gufata ibitekerezo byabo bwite bakabyitirira Imana bagamije inyungu zitandukanye ariko hakaba n’igihe bimwe mu byahanuwe bijya biba impamo mu buryo twavuga ko bwuzuye cyangwa bugenekereje.
Tugerageje guhuza ubu buhanuzi n’amakuru ahari, mu minsi ishize humvikanye umudepite wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika avuga ko perezida Putin akwiye kwicwa gusa ni igitekerezo cye bwite si umwanzuro wa Amerika. Na none kandi mu minsi mike ishize hagiye humvikana inkuru zivuga uko inzego z’ubutasi za bimwe mu bihugu bitavuga rumwe n’u Burusiya kuri iyi ntambara zirajwe ishinga no kumenya ikiri mu mutwe wa perezida Putin aho hamwe batanatinye kumugereranya n’umurwayi wo mu mutwe. Ariko ntitwakwirengagiza ko abatavuga rumwe na Putin bose ku ngingo y’intambara na bo ubwabo batemeranya neza ku ngingo zimwe na zimwe.

Inkuru ya KGL NEWS.COM

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.