Nigeria: Umuramyi Mercy Chinwo na Pasitori Blessed Uzochikwa bakoze ubukwe

Umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu gihugu cya Nigeria, Mercy Chinwo yamaze gutera intambwe ya mbere yo gushyingiranwa n’umukunzi we Pasitori Blessed Uzochikwa, bakora ibirori byo gusaba no gukwa.
Aba bombi babinyujije ku mbugankoranyambaga basangije ababakurikira iby’urukundo rwabo mu magambo y’imitoma.
Mercy yagize ati: “Ibirori byo gusaba no gukwa byagenze neza, kimwe mu bihamya bigaragaza ubuntu bw’Imana.
Mercy Koko ndi umunyamugisha.Ndagukunda rukundo rwanjye.”
Umugabo we Blessed nawe yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram maze arandika ati:
“Icyubahiro kibe icy’Imana isumba byose ikora ibyiza mu gihe gikwiriye.
Imitima yacu irishimye cyane, intambwe ya mbere twayiteye ndetse byagenze neza. Niteguye kubana n’umugore wanjye Mercy ubuziraherezo.”
Ababakurikira bakomeje kubifuriza intsinzi ndetse bakomeza no gushima Imana yabakoreye ubukwe.
