Niragire uzwi nka Doux waririmbye muri True Promises Ministries yambitse impeta umukunzi bitegura kurushinga

 Niragire uzwi nka Doux waririmbye muri True Promises Ministries yambitse impeta umukunzi  bitegura kurushinga

Niragire Tresor uzwi nka Doux uherutse kwirukanwa muri True Promises Ministries akaba anazwi cyane mu gufata no gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yambitse impeta inkumi bitegura kurushinga.

Inkuru yo kwambika impeta umukunzi we yagizwe ibanga rikomeye bituma nta n’amakuru y’umukunzi we aratangira kumenyekana, icyakora aba bombi bamaze kwemeranya kubana akaramata.

Uyu musore yagiye akora ku ndirimbo zitandukanye z’abahanzi bo kuramya no guhimbaza Imana zirimo iz’abahanzi bakomeye nka James na Daniella n’abandi bakomeye.

Aherutse kwirukanwa muri True Promises Ministries binyuze mu ibaruwa yagiye hanze ku wa 8 Werurwe 2021 ari kumwe na Ndayisenga Esron, kubera ibyiswe imyitwarire mibi.

Iyo baruwa yagiraga iti “Bahagaritswe ku mirimo yose n’inshingano zose bari bafite nk’abanyamuryango ba True Promises Ministries bitewe n’imyitwarire mibi bakomeje kugaragaza idahesheje agaciro umurimo w’Imana dukora.”

Aba basore bamaze gusezererwa muri True Promises Ministries batangiye kwikorana umuziki bahita banasohora indirimbo yitwa ‘Nirata umusaraba’.

Doux wahoze muri True Promises yambitse impeta y’urudashira umukunzi we
Doux azwi cyane mugukora amashusho y’indirimbo zihimbaza Imana

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.