Nk’aho afite ijambo rya nyuma ku ntambara ikomeje guca ibintu, Papa Francis yasabwe na komanda mu ingabo za Ukraine gutabara umugi wa Mariupol

 Nk’aho afite ijambo rya nyuma ku ntambara ikomeje guca ibintu, Papa Francis yasabwe na komanda mu ingabo za Ukraine gutabara umugi wa Mariupol

Komanda wa Brigade ya 36 y’ingabo za Ukraine zirwanira mu mazi, Majoro Serhiy Volyna, wayoboye urugamba muri uyu mugi wibasiwe cyane ukanugarizwa n’ingabo z’u Burusiya, yandikiye umushumba wa Kiliziya ku isi, Papa Francis ibaruwa imusaba gufasha gutabara abaturage ba Mariupol, bamaze iminsi 50 batabona uburyo bwo kubona ibiryo cyangwa amazi mu gihe ibisasu by’u Burusiya byakajije umurego muri uyu mugi ukaza no gufatwa.

Mu ibaruwa yandikishije intoki yagaragaye ku ya 19 Mata 2022, Majoro Serhiy Volyna, wanayoboye Brigade ya 36 y’ingabo zirwanira mu mazi mu rugamba rwabereye ku cyambu cya Mariupol, yasobanuye amwe mu mahano y’intambara yiboneye kandi asaba Papa Francis kugira icyo akora kugira ngo atabare ubuzima bw’abantu muri uyu mugi wamaze gufatwa n’ingabo z’u Burusiya.

Mu gace k’iyo baruwa, Majoro Volyna yanditse ati : “Birashoboka ko wabonye byinshi mu buzima bwawe. Ariko nzi neza ko utigeze ubona ibintu nk’ibiri kubera muri Mariupol. Kubera ko uku ari ko ukuzimu kw’isi gusa. Mfite umwanya muto wo gusobanura amahano yose mbona hano buri munsi. Abagore bafite abana n’impinja baba mu nzu zo munsi y’ubutaka mu ruganda. Barashonje kandi barakonje. Buri munsi baba bari mu mboni y’umwanzi. Abakomeretse bapfa buri munsi kubera ko nta miti, nta mazi ndetse n’ibyo kurya bafite”.

Umugi wa Mariupol ugoswe bikomeye n’ingabo z’u Burusiya kuva ku ya 1 Werurwe. Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, ahrerutse gutangaza ko abantu barenga 100.000 bamaze kugwa mu muri ibyo bitero kandi abahari bakaba batagerwaho n’ibiryo n’amazi.


Ku ya 18 Mata, umuvugizi w’Umunyamabanga wa Loni, António Guterres, yatangaje ko ahangayikishijwe cyane n’uko ibikorwa by’ubutabazi bitari kubasha gukorerwa mu mugi wa Mariupol nyuma y’uko u Burusiya bwakije umuriro kuri uwo mugi ariko ingabo za Ukaraine zigakomeza kwihagararaho zivuga ko zizarwana kugeza ku iherezo.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.