Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
Nshuti Bosco yasohoye indirimbo yise ” Nzamuzura” ijyanye n’ibihe bya Pasika
Umuhanzi Nshuti Bosco usanzwe uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana: Ibyo ntunze , yasohoye indirimbo y’amashusho yise “ Nzamuzura” ni ndirimbo ifite ubutumwa ko uwizera umwana w’Imana uwo azabaho Iteka ryose naho yaba yarapfuye azongera abeho.
Nshuti Bosco ni umukristo ubarizwa mu itorero rya ADEPR, muri Paruwase ya Gasave ku mudugudu wa Kumukenke.Uyu muhanzi usanzwe unaririmba muri Korari Sloam ibarinzwa kuri uyu mudugudu wa kumukenke, yatangiye kuririmba ku giti ke mu 2015.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na NKUNDAGOSPEL avuga ko ubu butumwa buri muri Yohana 6:40, uwizera uwo mwana afite ubugingo buhoraho.
Yagize ati “Icyo nashatse kubwira abantu nuko Uwizera umwana w Imana uwo azabaho Iteka ryose naho yaba yarapfuye azongera abeho.YOHANA 6:40 haravuga ngo kuko icyo data ashaka ari iki nukugirango umuntu wese wutegereza Umwana akamwizera ahabwe ubugingo buhoraho,nanjye nzamuzura k’umunsi wimperuka”.
Avuga ko turi mu bihe abantu benshi bizihiza Pasika ariko twari dukwiye kwizera umwami Yesu Kristo, yagize ati “Turi mu gihe cya pasika abantu bose bizihiza ko Yesu Kristo yazutse ntamuntu utabizi ariko njye nashatse kubwira abantu ko noneho Uwizera uwo wapfuye akazuka ari we Yesu Kristo naho yaba yarapfuye azongera akabaho urebye nibwo butumwa nashakaga gutanga.”

Nshuti Bosco asohoye indirimbo mu bihe cya Pasika kandi ijyanye nuwo munsi. Kugeza ubu amaze gukora album imwe yari ifite indirimbo 13, ubu ari gukora kuri album ya kabiri atarabonera izina. Kandi amaze gusohora indirimbo zirenga makumyabiri.
REBA HANO INIDIRIMBO NSHYA YA Bosco Nshuti “NZAMUZURA”