“Ntabwo dushaka abaza hano bakuzura umwuka wera kandi mu ngo zabo huzuye amakimbirane” Minisitiri Gatabazi JMV

 “Ntabwo dushaka abaza hano bakuzura umwuka wera kandi mu ngo zabo huzuye amakimbirane” Minisitiri Gatabazi JMV

Aya ni amagambo yavuzwe uyu munsi ku italiki 6 Werurwe 2022, na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianey wari witabiriye umuhango wo kurahiza abashumba babiri bakuru b’itorero rya ADEPR ku rwego rw’igihugu, Pasiteri Ndayizeye Isaie, umushumba mukuru ndetse na Rutagarama Eugene, umushumba mukuru wungirije, mu birori byabereye ku itorero rya ADEPR Nyarugenge.

Mu ijambo yagejeje kuri aba bashumba bakuru bari bamaze kwimikwa ndetse n’itorero muri rusange, Minisitiri Gatabazi yasabye aba bashumba gusenyera umugozi umwe ndetse no kurwanya amakimbirane haba mu itorero ndetse no mu ngo muri rusange. Yagize ati:

“ Murasabwa kwigisha abayoboke banyu ubufatanye ndetse n’ubworoherane mutibagiwe n’ubufatanye, nubwo mufite ubwigenge ariko leta ntabwo ishobora kurebera abantu badashyize hamwe.” Yakomeje agira ati:

“Murajye mwigisha abakristu banyu kandi kurwanya amakimbirane, igwingira ry’abana ndetse no gushishikariza ababyeyi nabo bagashishikariza abana babo kudata ishuli kuko ntabwo dushaka ko abantu baza kuzura umwuka wera hano mu rusengero kandi mu ngo zabo hari amakimbirane ndetse n’abana babo baragwingiye, ibyo byaba ari ubukristu ku munwa gusa.”

Minisitiri Gatabazi kandi mu ijambo rye yashimiye ubuyobozi ndetse n’abakristu ba ADEPR muri rusange kubwo kwigisha abageze muzabukuru gusoma no kwandika ndetse no kubara ,dore ko banabiherewe igihembo ku rwego mpuzamahanga. Yashimye kandi kuba hakomeje kubakwa ibigo by’ubucuruzi n’amahoteri bifasha abanyarwanda gutera imbere, bityo umwuka wera ugatembera mu mubiri muzima.

Itorero rya Pentekote ry’u Rwanda, ADEPR, ryasohotse mu nzibacyuho mu mwaka ushyize wa 2021, Pasiteri Ndayizeye Isaïe wari uyiyoboye atorerwa kuba Umushumba Mukuru waryo muri manda y’imyaka itandatu.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Nzeri 2021, nibwo Inama Nkuru y’Abashumba yateraniye i Kigali muri Dove Hotel ku Gisozi yatoye Biro Nyobozi nshya izayobora ADEPR.

Pasiteri Ndayizeye Isaïe yatorewe kuba Umushumba Mukuru [inyito nshya kuko uyu mwanya uwuriho yitwaga Umuvugizi]; mu gihe Pasiteri Rutagarama Eugène yagizwe Umushumba Mukuru wungirije.

Mu bandi batowe, Pasiteri Budigiri Herman yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa; Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi ni Gatesi Vestine mu gihe ku mwanya w’Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga hashyizweho Uwizeyimana Béatrice. Uyu ni na we mushya wayinjiyemo asimbuye Umuhoza Aurélie wari uwumazeho imyaka isaga ine.

Inama Nkuru y’Abashumba yanatangaje Inama Nkuru y’Itorero iyobowe na Sindayiheba Phanuel nka Chairman wayo mu gihe yungirijwe na Nsanzabozwa Pascasie.

Itangazo rya ADEPR rishyiraho abayobozi bashya b’itorero ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Ivugabutumwa n’Abanyamuhamagaro n’Ubuyobozi, Pasiteri Ndayishimiye Tharcisse.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.