Ntacyasibya igitaramo cya Chorale de Kigali

 Ntacyasibya igitaramo cya Chorale de Kigali

Kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021 muri Kigali Arena hazabera igitaramo ngarukamwaka cy’indirimbo za Noheli kizwi nka Christmas Carols gitegurwa na Chorale de Kigali.

Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 14 Ukuboza 2021 yanzuye ko ko ibitaramo by’umuziki no kubyina , (utubyiniro, live bands, Karaoke) bibaye bihagaritswe. Konseri zateguwe zizajya zibanza kwemezwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere.

Uyu mwanzuro washyize mu gihirahiro bamwe mu bakunzi ba Chorale de Kigali bari bamaze kwitegura kwitabira igitaramo cy’indirimbo za Noheli Christmas Carols giteganyijwe kuba kuri iki Cyumweru.

 Ubuyobozi bwa Chorale de Kigali bukimara kubona imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri bwihutiye gushaka ibyangombwa muri RDB ndetse bamaze kwemererwa gukora iki gitaramo.

Hari amatike yo kwinjira y’amafaranga 5000, 10000, 20000 na 25000, akaba agurirwa ku rubuga rwa www.ticquet.rw ndetse no kuri Saint Michel na Sainte Famille.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.