“Ntewe agahinda n’ikimwaro n’Abagatolika b’abarezi babahohoteye, bakababaza kandi ntibabubahe” -Papa Francis

 “Ntewe agahinda n’ikimwaro n’Abagatolika b’abarezi babahohoteye, bakababaza kandi ntibabubahe”          -Papa Francis


Ku itariki ya 1Mata 2022, umushumba wa Kiliziya gatolika ku isi, Papa Francis yavuze ko atewe agahinda bikomeye n’uruhare Abagatolika bagize mu guhohotera abasangwabutaka bo muri Kanada, cyane cyane abigaga bacumbikrwa mu mashuri y’abasangwabutaka. Ibi yabivugiye i Vatican mu kiganiro cyamuhuje n’abahagarariye abo mu bwoko bw’Abamétis, Abainuit n’abahagarariye abenegihugu ba mbere b’Abanyakanada. Papa yamaganye ubukoloni bwakozwe n’abo mu idini ayoboye kandi ko byamukoze ku mutima akiyemeza kuzagirira uruzinduko muri Canada mu rwego rwo komora ibyo bikomere by’amateka mabi.

Papa Francis yababwiye ati: “Numvishe amajwi yanyu mbasha kwiyumvisha uko mwari mumeze kandi nshavuzwa cyane n’inkuru z’imibabaro, ingorane, ivangura n’ibindi bitandukanye by’ihohoterwa bamwe muri mwe mwahuye nabyo cyane cyane abari mu mashuri yacumbikuraga abasangwabutaka. Biteye ubwoba gutekereza izo mbaraga zashyizwe mu kwambura abantu indangagaciro z’umuco wabo, kurandura imizi yabo kandi nkatekereza ku ngaruka byakomeje kugira kuri bo ubwabo no ku muryango mugari”.

Yakomeje agira ati: “Kubera ko bidakwiriye kwemera ikibi kandi gikabije… Gusa bikaba biri mu bigize amateka yacu, ndumva binteye agahinda n’ikimwaro urwo uruhare abagatolika benshi kandi bari bafite inshingano zo gutanga uburezi bagize muri ibyo bintu byose bibabaje by’ihohoterwa no kutubaha indangagaciro z’umuco wanyu ndetse n’indangagaciro za roho mutagatifu. Ibi bintu byose binyuranye n’inkuru nziza ya Yezu Kristu. Ku bw’imyitwarire ibabaje y’abo bayoboke ba Kiliziya Gatolika, ndasaba imbabazi ziva ku Mana kandi n’umutima wange wose ndabihanganishije”.

Papa Francis biteganyijwe ko azagirira uruzinduko mu gihugu cya Kananda ku itariki ya 27 Nyakanga uyu mwaka by’umwihariko akaba azasura abo bagizweho ingaruka n’amateka mabi yaranze Kiliziya gatolika hambere. Abo basangwabutaka bo muri Kanada amateka yabo na Kiliziya ahera mu mwaka 1894 kugeze mu w’1947 aho Kiliziya yafatanyaga na leta mu gukorera abo basangwabutaka ibigereranywa n’ubukoloni cyane cyane abari mu mashuri bacumbikiwemo.

Amateka ya Kiliziya gatolika muri rusange yagiye arangwa n’ibyo tutakwita iyobokamana mu gihe cyo hambere nk’aho wasangaga ubutegetsi bwa politiki na kiliziya utabitandukanya mu gutegeka no gukandamiza rubanda ariko byitirirwa iyobokamana. Gusa kuri ubu ibyo umushumba wa Kiliziya asabira imbabazi byakumvikana kuko ubu politiki na Kiliziya ari ibintu bibiri bitandukanye kandi n’imyemerere ikaba iha amahirwe abantu yo gusengera aho bashaka kandi n’abatabyumva ntibahorwe imyizerere yabo.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.