Ntibemera umusaraba, abavugabutumwa n’umunsi w’amateraniro! Byinshi ku idini rya Bahá’i rimaze imyaka hafi 50 mu Rwanda

 Ntibemera umusaraba, abavugabutumwa n’umunsi w’amateraniro! Byinshi ku idini rya Bahá’i rimaze imyaka hafi 50 mu Rwanda

Mu Rwanda imyemerere ishingiye ku madini igenda yiyongera imunsi ku wundi dore ko muri 2016 habarurwaga amadini arenga 1500. Nk’uko byumvikana imyemerere y’ayo madini iba itandukanye rimwe ku rindi kuko ari cyo gituma akomeza no kwiyongera. Ibyo bituma rero hari aho usanga imyizerere itangaje cyane ugereranyije n’ahandi n’ubwo hari n’aho usanga nta tandukaniro rinini rihari. Uyu munsi idini rya Bahá’i rifite abayoboke barenga ibihumbi 3 mu gihugu kandi rihamaze imyaka 49. Reka turebe byinshi biryerekeyeho cyane ko ritazwi na benshi cyane kandi rikaba rinafite byinshi ryihariye.

BONANE Sabin umaze imyaka 35 ari umuyoboke waryo, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yahishuye byinshi ku myemerere yaryo avuga ko ritandukanye na menshi ari mu Rwanda. Avuga ko idini Bahá’i ryatangiye gukorera mu Rwanda mu buryo bwuzuye mu 1973 rihagejejwe n’intumwa Bahá’u’llàh ari na yo ishingirwaho imyemerere yaryo nk’uko hari Yesu ku Bakristu ndetse na Muhammad ku ba Bayisilamu. Rigendera ku gitabo gitagatifu cyitwa Kitab-Aqdas mu rurimi rw’Igiheburayo risobanura igitabo gitagatifu n’ubundi.

Muri iri dini nta makoraniro agamije kwiyegereza abayoboke ahubwo buri muntu mu barigize agenda yigisha abandi ku giti cye.Kimwe mu byo rishyira imbere harimo kubaho mu buryo bwo kwiyubaha. Urugero, ntabwo amategeko abuza abayoboke baryo b’abagore kwambara amajipo magufi cyangwa ngo abahatire kwambara amaremare ahubwo buri wese abikora akurikije uko afata kwiyubaha kuri we. Iri dini rifite amategeko afite ibice bibiri; amwe arebana n’ubutungane ndetse n’andi mategeko mbonazamubano. Aba- Baháʼí bavuga ko buri muntu yemerewe kurya ikintu ashaka kandi kitangiza umubiri naho mu binyobwa ntibemera inzoga.

Ikindi isuku ku bayoboke baryo ni itegeko. Umwenda uriho ikizinga ntabwo wemewe, uwambaye iyo abibonye awukuramo akambara undi.

BONANE akomeza avuga ko nta muyobozi wihariye utanga inyigisho. Nta we ugereranywa na pasiteri cyangwa padiri bagira ahubwo buri wese mu isengesho yiyobora ku giti cye ndetse nta n’umunsi wo gusenga bagira kuko bavuga ko buri munsi umuntu yakwiyambaza Imana.

Icyakora bagira abayobozi babafasha mu mikorere y’idini ariko batayobora amasengesho nk’uko bigenda mu yandi madini. Bagira abo bita Inteko y’Ubutungane y’Umurenge n’Inteko y’Ubutungane y’Igihugu mu gihe ku isi bagira Inzu Nsanganyasi y’Ubutabera. Aba bose baba bagizwe n’abantu icyenda. Inzu nsanganyasi itorwa mu myaka itanu naho izindi ku rwego rw’igihugu zigatora mu mwaka umwe. Mu matora ya ki- Bahá’i ntabwo abatorwa biyamamaza ahubwo abantu bakurikije uko bazi buri wese nibo bagenda batora. Aya matora bayita matagatifu. Ntawe ubwiye undi, umuntu iyo amaze gusenga akurikije umutimanama we atora umuntu yumva wafata inshingano.

Iyo nteko y’ubutungane y’Umurenge iba iri mu gace ako ari ko kose karimo aba- Bahá’i kuva ku icyenda kuzamura naho Inteko y’Ubutungane y’igihugu itorwa mu bantu batoranywa bagenda bahagarariye bagenzi babo ku rwego rw’igihugu.

Amasengesho muri iri dini arimo ibice bitandukanye. Hari amasengesho atatu ategetswe ariko umuntu agahitamo rimwe muri ayo. Hari irivugwa rimwe cyangwa avugwa gatatu ku munsi.Amasengesho ategetswe umuntu ayasenga wenyine. Ayandi abantu basenga bari kumwe ariko buri wese acecetse ntawe uvugisha mugenzi we.

Ugushyingiranwa muri iri dini bisaba ubushake bw’ababyeyi aho umusore cyangwa umukobwa ushaka kurushinga muri iri dini basabwa kuba bamaze amezi nibura icyenda bakundana kandi ntibisabe ko bose baba ari aba- Bahá’i. Gusa mbere yo gushyingiranwa umwe mu babyeyi bo ku ruhande rwa buri wese agaragaza ko ashaka ko bashyigiranwa abinyujije mu nyandiko cyangwa ubundi buryo mu rwego rwo kwirinda amakimbirane ashobora kubaho mu muryango.Iyo ababyeyi batabyemeye habaho ibiganiro hagati y’inteko y’ubutungane y’umurenge ndetse n’uwo mubyeyi wabyanze. Iyo amaze kubyemera bahabwa igitabo cyo gusezeranya cyo mu Bahá’i ubundi bagasezeranywa hari abatangabuhamya babiri ku ruhande rw’umukobwa n’abandi ku muhungu n’abahagarariye inteko y’ubutungane y’umurenge.

BONANE Sabin avuga ko muri Baháʼí bemera ko umuntu yaremwe. Ntibizihiza ivuka rya Yesu cyangwa Noheli ahubwo bizihiza umunsi intumwa yabo yavutseho ari ryo vuka rya Baháʼu’lláh. Ati: “Umunsi Baháʼu’lláh yavutseho turawizihiza, uwo yagizweho intumwa na wo ni uko n’umunsi yagiriyeho mu ijuru turawizihiza. Iyo Noheli ntabwo nyizihiza ahubwo nizihiza umunsi Baháʼu’lláh yavutseho.

Ntabwo nemerewe kuba navuga andi madini nabi. Gusa Noheli n’Abakirisitu ubwabo ntabwo bayivugaho rumwe”. Idangaminsi yabo ifite amezi 19. Ubu bari mu mwaka wa 179.

Muri iri dini umuntu wapfuye ntabwo ku mva ye bashyiraho umusaraba. Ikindi imva iba yerekeza ahitwa Haifa muri Israel, umutwe we ukerekezwa mu Majyaruguru y’Uburasirazuba. Ntabwo byemewe ko uwapfuye umurambo bawugendana aharenze isaha imwe. Ni ukuvuga ko aba agomba gushyingurwa hafi y’aho yaguye kabone n’aho umuryango we waba utabishaka.


N’ubwo bimeze gutyo ariko, iri dini rivuga ko Imana ari imwe n’amadini n’abahanuzi bose bakaba bamwe.BONANE ati: “Aba-Baha’i bafite aho bahuriye n’Abakirisitu cyane; bafite aho bahuriye n’Abayisilamu cyane. Twese twemera Imana imwe kubera ko ni idini ryavukiye mu bwami bw’Abaperesi. Twemera andi madini yose ariko tukavuga ko hari ibindi byahishuriwe intumwa y’Imana Baháʼu’lláh dufite mu nyandiko zacu kandi dukurikiza tunakeneye”.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *