Nyamasheke:Rev.Pasitori David Sackey agiye gufasha bamwe mu batishoboye

 Nyamasheke:Rev.Pasitori David Sackey agiye gufasha bamwe mu batishoboye

Umuvugabutumwa uturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pasitori David Sackey, nyuma yo gutegura igiterane cy’ivugabutumwa no kubohora mu Karere ka Nyamasheke, yatangaje ko azafasha n’abatishoboye 150 ndetse akanatangira abantu 500, batishoboye, ubwisungane mu kwivuza.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, uyu munsi, taliki ya 17 Kamena 2022, Pasitori Sackey yavuze ko “iki gikorwa nubwo gitangiriye mu Karere ka Nyamasheke ariko hari gahunda yuko kizakomeza kuba buri gihe runaka ndetse mu bice bitandukanye by’igihugu.”

Iki giterane kizatangira guhera ku italiki 23 Kamena kigeze ku wa 26 Kamena 2022.

Kizitabirwa n’abahanzi bafite amazina akomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo: Theo Bosebabireba, Aime Frank, Liliane Kabaganza, Thacien Titus, Healing Worship team ndetse n’abandi. Iki giterane kandi gifite intego iboneka mu Abaheburayo 13:8.

nkundagospel

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *