Nyiri idini rya Hillsong yeguye ku mirimo ye mu itorero

 Nyiri idini rya Hillsong yeguye ku mirimo ye mu itorero

Brian Houston washinze idini rya Hillsong akaba yari anaribereye umuyobozi mukuru ku rwego rw’isi, yamaze gusezera ku nshingano ze mu itorero kubera icyaha ashinjwa cyo guhishyira se wakoze ihohotera rishingiye ku gitsina mu myaka yatambutse.

Nkuko amakuru agera kuri Nkunda Gospel avuga, uyu muyobozi watangaje ko agiye kumara umwaka wose atari munshingano z’itorero, yasimbuwe na Phil na Lucinda Dooley, nabo basanzwe ari abavugabutumwa bakomeye muri iri dini ryaboneye izuba mu gihugu cya Australia.

Ku cyumweru Houston yandikiye itorero rye agira ati:“Umwaka ushyize nakiriye amakuru ku cyaha ndegwa cyo guhishyira papa Franc Houston. Aya makuru nkiyumva nabaye nk’ukubiswe n’inkuba. Bityo, mpisemo kuba mpagaritse inshingano zanjye mu itorero kugeza uyu mwaka urangiye.”

Mu kwezi kwa Kanama k’umwaka ushyize abayobozi mu nzego za Polisi batangaje ko Houston ashinjwa icyaha gifitanye isano no guhishyira ihohoterwa ryakorewe umwana w’umuhungu mu mwaka w’1970, rikozwe na se wa, aho bavuga ko uyu muvugabutumwa yamenye iby’iryo hohotera ariko akaryumaho.

Gusa Houston yabwiye Christian Post dukesha iyi nkuru, ko azakora ibishoboka byose akerekana akarengane ari gukorerwa.

Houston, washinze iri dini mu mwaka w’1983 yavuze ko mu gihe agishakisha ubutabera umufasha we Bobbie azakomeza kuziba icyuho munshingano z’itorero.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.