Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
Nyuma yo kumara imyaka 19 acuranga Jean de Dieu Ngendahayo yasohoye indirimbo ye “Bayoboke b’Uhoraho”
Umuhanzi, umucuranzi, umusizi akaba n’umusangiza w’amagambo, Jean de Dieu Ngendahayo bakunze kwita Ishongore ya mwiza yasohoye indirimbo ye ya mbere yise “Bayoboke b’Uhoraho“, nubwo yari amaze imyaka 19 acurangira abandi bahanzi batandukanye.
Mu kiganiro yagiranye na Nkundagospel, uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo ari umuvugo wo kurata uhoraho. Yagize ati:
“Uyu ni umuvugo wo kurata ibyiza Uhoraho Imana ikorera umuntu muri byinshi anyuramo ariko ikaza kumuhindurira amateka ahari amaganya hagahinduka umunezero.” Yakomeje ati:
“Mu by’ukuri nishimiye kuyiririmbira abantu/abizera Imana kugira ngo iyi ndirimbo ibakore ku mitima yabo uwihebye amenye ko iyo usingije Imana kuva izuba rirashe kugeza rirenze usubizwa bidatinze. Reka rero Imana yacu tuyikomereho kd twemere ko uri mumaboko yayo ntacyo abura aritetera bigatinda!”
Jean de Dieu Ngendahayo ni umuhanzi uramya Imana ukomoka mu Karere ka Nyamasheke i Burengerazuba, ariko ubu akaba atuye munkengero z’umujyi wa Kigali.
Ngendahayo kandi ni umugabo wubatse, afite umugore n’umwana umwe.
Ubusanzwe ni umuhanzi n’umucuranzi muri Kiriziya Gatorika ndetse ajya anacuranga mu bindi bitaramo byateguwe mu buryo bwo kuramya Imana.
Ngendahayo yatangiye gucuranga mu mwaka wa 2003, urumva ko amaze imyaka isaga 19 akora uwo mwuga.
Usibye gucuranga kandi uyu muhanzi yakunze kwandika indirimbo zitandukanye ariko akaziha korali zitandukanye.Muri zo harimo nka “Ngwino Roho Muhoza” ,
Yaririmbwe na Chorale BUUIA yo muri St Famille. Harimo kandi “Ndagiwe n’Umushumba mwiza” yakunze no gukoreshwa muri za Concert zitandukanye.
Hari “Ab’Ijuru baririmba” ibyinitse yasohowe na Chorale Abahimbazimana yo kuri Regina Pacis n’izindi zitandukanye zikora muri Kiriziya.


