“Nyuma y’ubukwe Patient Bizimana ahitiye mu gitaramo cya Noheli

 “Nyuma y’ubukwe Patient Bizimana ahitiye mu gitaramo cya Noheli

Nyuma y’iminsi mike cyane, umuririmbyi Patient Bizimana wubatse izina mu kuramya no guhimbaza Imana arushinze n’umugore we Karamira Uwera Gentille usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahise atangaza ko azitabira igitaramo cya Noheli kuri Televiziyo y’u Rwanda mu ijoro ryo Ku wa 25 Ukuboza 2021.

Abinyujije ku mbugankoranyambaga ze Patient Bizimana yaragaje ko iyi Noheli igiye kuba iya mbere iryoshye mu buzima bwe. Yagize ati:

“Iyi Noheli igiye kuba iya mbere nziza mu buzima bwanjye, muramenye ntimuzabure kuri uyu wa Gatandatu, taliki ya 25 Ukuboza, kuri televiziyo zanyu guhera saa 20:45.”

Patient Bizimana hashyize iminsi ibiri yonyine akoze ubukwe. Umu muhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church (ERC) i Masoro.

Aba bombi basezeranyijwe n’umugore wa Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu , Pasiteri Lydia Masasu. Baririmbiwe n’abahanzi barimo Gaby Kamanzi na Simon Kabera mu gihe Patient Bizimana nawe yaririmbiye umugeni we.

Bagiye gusezerana nyuma y’aho mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukuboza muri Romantic Garden ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali hari habereye umuhango wo gusaba no gukwa.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *