Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
NYUMA Y’UKO INDIRIMBO IKIDENDEZI IKUNZWE BIDASANZWE CHORALE UKUBOKO KW’IBURYO YAKOZE IGICE CYAYO CYA KABIRI MU NDIRIMBO BISE “SI KU KIDENDEZI GUSA”
Korali Ukuboko kw’iburyo ni imwe mu ma Korali makuru kandi akunzwe cyane yo mu Itorero ADEPR mu Rwanda. Iyi Korali igizwe n’abaririmbyi barenga 150, ibarizwa kuri ADEPR Paroisse Gatenga, ikaba yarashinzwe ahagana mu mwaka wa 1989.
Iyi Korali kuva yashingwa yagiye ikora ibikorwa binyuranye itegura kandi yitabira ibitaramo bitandukanye haba mu Rwanda no mu Gihugu cya Uganda. Igitaramo gikomeye iyi Korali iheruka gutegura ni icyabereye muri Dove Hotel kiswe Ikidendezi Live Concert cyabaye le 01/12/2019 gihuruza imbaga kuburyo abenshi batabashije kubona aho bicara cyangwa bahagarara muri salle ya Dove Hotel bakurikiranira concert hanze.


Korali Ukuboko kw’iburyo kandi izwiho indirimbo zihimbye mu magambo y’ubuhanga, umuziki unoze ndetse ninjyana zikunzwe na benshi. Muri izi ndirimbo iyi Korali izwiho twavuga nka IKIDENDEZI, IMIRIMO, URUKUMBUZI, URIHARIYE, IMITIMA, KURO, KUVA KERA, NAFURAHIYA, IBYIRINGIRO BY’UBUZIMA, KISIMA, HASHIMWE YESU, n’izindi nyinshi zigaruriye imitima ya benshi mu bakunzi b’umuziki uhimbaza Imana.

Indirimbo nshya: SI KUKIDENDEZI GUSA!
Indirimbo Si Kukidendezi gusa ni indirimbo nshya Chorale Ukuboko kw’iburyo yashyize kumugaragaro kuwa 27 Kamena 2021 ikaba ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu ko mu makuba nibibazo bahura nabyo, Imana itabibagiwe kuko isaha yayo iyo igeze iratabara.

Umuyobozi w’iyi Chorale, Bwana Kwizera Seth yadutangarije ko icyatumye bakora iyi ndirimbo bashakaga kubwira abantu ko ibitangaza Umwami Yesu yakoze bitarangiriye ku Kidendezi gusa akiza umurwayi. Ko ahubwo kugera nuyu munsi Yesu Christo agikora ibitangaza. Yongeyeho ko mubihe nkibi isi yose yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 ; abantu badakwiye gukuka umutima ahubwo bakizera Umwami Yesu kuko uko yari ari kera nubu ariko akiri kandi ariko azahora iteka ryose (Abeheburayo 13:8).
REBA HANO INDIRIMBO SI KUKIDENDEZI GUSA