Padiri Jean François uririmba mu njyana ya Hip Hop arateganya gukorana umuziki we n’Abadage

 Padiri Jean François uririmba mu njyana ya Hip Hop arateganya gukorana umuziki we n’Abadage

Léonidas MUHIRE

Padiri Jean François UWIMANA umaze imyaka icumi ari umupadiri kuri ubu uri kubarizwa ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cy’Ubudage mu masomo, aratangaza ko umuziki we agiye gutangira kuwukorana n’abandi bahanzi bo muri icyo gihugu cy’Ubudage.

Uyu muhanzi akaba n’umupadiri avuga ko umuziki we wishimiwe cyane n’Abadage kuko batunguwe no kubona umupadiri uririmba indirimbo z’Imana ndetse n’ikindi abinyujije mu njyana ya Hip Hop abenshi bafata nk’iyo ku muhanada. Ibinyamakuru binyuranye byo mu Budage bimaze iminsi byandika ku muziki we watunguye benshi mu gihe we avuga ko mu rwego rwo kwagurira ubutumwa bwe ku mbaga nyamwinshi ashaka gutangira gukorana n’abandi bahanzi baba abaririmba mu matsinda cyangwa ku giti cyabo bo muri icyo gihugu. Padiri Jean François akomeza avuga ko ari amahirwe akomeye kugira abakunzi b’ibihangano bye no mu kindi gihugu kuri ubu akaba yaratangiye no kwiga ururimi rw’Ikidage.

Padiri Jean François UWIMANA amaze kubaka izina mu ndirimbo zihimbaza Imana n’izindi abinyujije mu jyana ya Hip Hop ndetse n’izindi njyana, ni umunyarwanda wavukiye i Kanombe mu mujyi wa Kigali yiga amasomo ye mu iseminari nkuru yo ku Nyundo. Ubutumwa bwe yabukoreraga muri diyosezi gatulika ya Nyundo mbere y’uko yerekeza mu Gihugu cy’Ubudage kuhakomereza amasomo mu mwaka wa 2019. Yabaye umupadiri mu mwaka wa 2011 ariko yinjira mu muziki amaze imyaka ibiri ari umupadiri. Amaze gukora indirimbo nyinshi zirimo ‘Loved you’ ari nayo aheruka gushyira hanze, Igitangaza, Diamond of God, Kana k’iwacu ndetse n’izindi zitandukanye.

Padiri Jean François aririmba injyana ya Hip Hop

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.