Pakistan: Umuyisilamu yafunzwe nyuma yo kurira umusaraba

 Pakistan: Umuyisilamu yafunzwe nyuma yo kurira umusaraba

Léonidas MUHIRE

Umugabo w’Umuyisilamu wo muri Pakistan yatawe muri yombi nyuma yo kurira akazunguza umusaraba wa metero 40 z’uburebure uri hejuru y’umuryango w’urusengero rw’idini rya ‘One In Christ’ ruherereye mu gace ka Lahore ubwo abakristu bari bari gusoza amateraniro.

Uwashinze iryo dini, Rev. Dr.Mukhtar M. Waqas yabwiye ikigo cya Gikristu Gishinzwe gutanga Ubufasha mu by’Amategeko (CLAAS), ubwo yari asoje amateraniro ya mu gitondo ko yumvise urusaku rwinshi ubwo amateraniro yari arangiye.

Ati: “Igihe nasohokaga, imbere y’urusengero ku mbuga hari hamaze guteranira abantu bose bareba ku musaraba hejuru y’urusengero aho umugabo umwe yari yicaye ku musaraba asakuza cyane ati: “Allah Akbar! Allah Akbar! kandi anyeganyeza umusaraba n’imbaraga nyinshi. Byasaga n’aho yashakaga kuwuhanura ngo ugwe hasi’’.

Uyu mugabo w’umuyisilamu witwa Muhammad Bilal, yabonye ananiwe guhanura umusaraba ngo ugwe hasi kandi abantu bose bamuhanze amaso ahitamo kuba ari we uba asimbuka. Rev Pasiteri Dr Mukhtar yakomeje agira ati: “(uwo muyisilamu)Yakomeretse ariko ashaka gutoroka ari kumwe n’inshuti ze ebyiri, ariko nafunze inzira babura aho baca. Birarasa nk’aho cyari igikorwa cyapanzwe nababwiye ko ntashobora kukwemerera kugenda kugeza igihe abapolisi baziye”. Polisi yahise ifata uwo muyisilamu ariko nyuma yaje kurekurwa amaze kumvikana n’inzego z’ibanze.

Rev Pasiteri Dr Mukhtar yakomeje agira ati: “Nyuma y’ibyabaye umuryango w’abakristu bacu ufite ubwoba nanjye mfite ubwoba bwo kurinda itorero n’umuryango wa gikirisitu wacu nsabye umutekano w’abapolisi. Ndizera ko abapolisi bazakora iperereza kuri iki kibazo mu buryo bwihuse kandi butabogamye, ku buryo nta kintu nk’iki kizongera kubaho muri kariya gace, biteye ubwoba cyane gutekereza ingaruka zabyo”.

Mu gihugu cya Pakistani abakristu bakunze gutotezwa no kwibasirwa bagakorerwa urugomo mu buryo bukabije ku buryo iki igihugu kiza ku mwanya wa munani ku rutonde rw’ibihugu bitoteza abakristu cyane ku isi.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *