Papa Françis agiye kwerekeza muri Kongo

 Papa Françis agiye kwerekeza muri Kongo

Leonidas MUHIRE

Ibiro ntaramakuru bya ‘Holy See Press’ Kuri uyu wa kane byavuze ko Papa Françis muri Nyakanga azagirira uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Sudani y’Epfo mu rugendo nyuma yo kwemera ubutumire bwa bamwe mu bakuru b’ibihugu n’abandi ba basenyeri.Biteganyijwe ko Papa Fransisko azasura umujyi wa Kinshasa na Goma muri kongo kuva ku itariki ya 2 kugeza ku ya 5 Nyakanga nyuma akurikizeho gusura muri Sudani y’Epfo kuva ku ya 5 kugeza ku ya 7 Nyakanga mwaka.

Papa Françis yakunze kugaragaza ko yifatanyije n’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu bibazo by’ihohoterwa n’umutekano muke mu bya politiki bahura nabyo.

Vuba aha, Papa Françis yamaganye igitero cyagabwe mu nkambi y’Abimuwe mu byabo n’inyeshyamba zitwaje intwaro mu burasirazuba bw’icyo gihugu dore ko abantu miliyoni zirenga 5 bavanywe mu byabo abenshi bakaba batuye mu burasirazuba bw’igihugu, mu majyaruguru ya Kivu no mu majyepfo no mu ntara za Ituri naTanganyika.

Muri Mutarama 2020, Papa Françis yari yahuye na Félix Antoine Tshisekedi aho baganiraga ku bufatanye bukubiye mu masezerano yasinyiwe i Vatikani ku ya 20 Gicurasi 2016.Muri Sudani y’Epfo nicyo gihugu gishya ku isi dore ko cyabonye ubwigenge muri 2011. Kuva mu 2013 ariko iki gihugu cyaranzwe n’intambara z’urudaca aho amashyaka arwanira ubutegetsi. Perezida Salva Kiir, uwahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba, Riek Machar n’uwahoze ari umwungirije barwanye barwaniye ubutegetsi mu intambara yahitanye abenegihugu bagera ku bihumbi 400.Muri 2018 impande zombi zashyize umukono ku masezerano y’amahoro, agamije kurangiza intambara. Ariko n’ubundi nta cyo byatanze kuko kuva icyo gihe, muri Sudani y’Epfo nta mahoro yigeze igira kubera ko ibikubiye mu masezerano bikomeje kutubahirizwa.Papa Françis ntahwema kugaragaza ko yifuza amahoro muri icyo gihugu dore ko muri Mata 2019, Yatumiye abayobozi ba Sudani y’Epfo i Vatikani mu nama yabaye mu rwego rwo kureba ko amahoro yagaruka muri icyo gihugu.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.