Papa Françis yagiye kuganira na ambasaderi w’Uburusiya muri Vatican kubera ibitero bwagabye muri Ukraine

 Papa Françis yagiye kuganira na ambasaderi w’Uburusiya muri Vatican kubera ibitero bwagabye muri Ukraine

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Françis wakunze kugaragaza ko yifuza amahoro muri Ukraine, kuri uyu munsi yasuye ambasade y’Uburusiya muri Vatikani kugira ngo baganire kuri iyo ntambara ikomeje kwivugana ubuzima bw’abantu muri Ukraine.

Nkuko tubikesha abayobozi ba Vatikani, Papa Françis yakoze urugendo rugufi yerekeza kuri iyo ambasade nubwo muri ino minsi afite ikibazo cy’imvune cyatumye asubika ibiganiro bibiri yagombaga kugirana na rubanda mu cyumweru gitaha.

Ibiro bya Vatikani byatangaje biti:

“Papa Françis yagiye guhura na ambasaderi w’Uburusiya muri Vatikani kugira ngo baganire ku bibazo biri Donbas na Ukraine,”

Umuvugizi wa Vatikani Matteo Bruni, yatangaje ko Papa Françis yamaze hafi amasaha abiri aganira n’ambasaderi ariko ntiyatangaza ibyo bavuganye, gusa ahamya ko baganiraga ku bibazo by’intambara, dore ko bidasanzwe ko Papa asura ambasade z’abanyamahanga baganira kubitajyanye n’iyobokamana.

Mu myaka yashyize abakristu bo muri Ukraine banenze Papa Françis bamushinja gushyira ingufu nke mu gukemura ibibazo by’Uburusiya na Ukraine aho yavugaga ko intambara yo kurwanira agace ka Moscow ari intambara y’abavandimwe.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.