Papa Francis yahakanye ibyo kwegura ahishura ko yifuza kwerekeza mu Burusiya na Ukraine

 Papa Francis yahakanye ibyo kwegura ahishura ko yifuza kwerekeza mu Burusiya na Ukraine

Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Philip Pullela wa Reuters, Papa Francis, yagarutse ku ngingo zirimo ijyanye n’icyemezo giherutse gufatwa n’Urukiko rw’Ikirenga muri Amerika gitesha agaciro ingingo izwi nka ‘Roe v Wade’ yahaga abantu uburenganzira bwo gukuramo inda, ibyo kwegura kwe, isubikwa ry’ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo no kuba yizeye gukorera uruzinduko mu Burusiya na Ukraine.

Papa Francis yavuze ko yubashye icyemezo cyo gusubiza ibyo gukuramo inda mu biganza bya leta ubwazo nk’uko byagenwe hakurwaho ingingo ya Roe v. Wade yari imaze imyaka igera kuri 50 yemejwe ariko ko atasesenguye iki cyemezo neza ku buryo yakivugaho byinshi bifite aho bihuriye n’amategeko.

Nubwo bimeze bityo, Papa Francis yongeye kwamagana imigirire irimo gukuramo inda abigereranya n’ubwicanyi.

Yagize ati “Ese biremewe cyangwa birakwiye ko ikiremwamuntu cyamburwa ubuzima kugira ngo ikibazo gikemuke?”

Agaruka ku by’abanyamadini bashyigikira ibikorwa byo gukuramo inda, Papa Francis yavuze ko iyo umwepiskopi atakaje umwimerere w’ubushumba bwe, bitera ibibazo bya politiki.

Hakomeje gukwirakwizwa amakuru ko Papa Francis ashobora kwegura mu ruzinduko azakorera mu Mujyi wa L’Aquila mu Butaliyani ariko nyir’ubwite yavuze ko ibyo kwegura bitaraza mu bitekerezo bye.

Gusa umunyamakuru Pullella yakomeje kuvuga ko kwegura bigishoboka mu gihe imiterere y’ubuzima yatuma ananirwa kuyobora kiliziya.

Ubwo yabazwaga niba ibyo bishoboka, Papa Francis yagize ati “Ntabwo tubizi, Imana ni yo izabivuga.”

Umushumba wa Kiliziya Gatolika kandi yahakanye ibyo kuba harabonetse kanseri mu mubiri we ubwo yabagwaga umwaka ushize, ahamya ko icyo gikorwa cyagenze neza.

Yanavuze ku kibazo cy’ivi rye asobanura ko yagize imvune idakanganye ariko ko ubu agenda amererwa neza. Yasobanuye ko ari kuvurwa hakoreshejwe uburyo bwa ‘laser-magnet therapy’, ko adashaka kubagwa mu ivi bitewe n’uko ikinya cyamugizeho ingaruka ubwo yabagwaga umwaka ushize.

Ku byerekeye ingendo yasubitse zirimo urwo yagombaga kugirira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo muri iki cyumweru, yavuze ko kuzisubika byamubabaje ariko ko abaganga bamubwiye ko naramuka azikoze bishobora kumuviramo gusubika urwo ateganya kugirira muri Canada mu mpera z’uku kwezi.

Papa Francis yanahishuye ko ateganya yo gukorera ingendo mu Burusiya na Ukraine zifitanye isano n’intambara ibi bihugu birimo muri Ukraine.

Ati “Ndashaka kujya muri Ukraine ariko nzabanza mu Burusiya. Ibyiza ni ukubanza kujya mu Burusiya kugerageza gufasha mu buryo ubu n’ubu ariko ndifuza kugera mu Murwa Mukuru Kyiv na Moscow.”

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *