Papa Françis yahishuye impamvu yanze kuba mungoro igenewe abapapa akajya gucumbika muri hoteli

 Papa Françis yahishuye impamvu yanze kuba mungoro igenewe abapapa akajya gucumbika muri hoteli

Léonidas MUHIRE

Umushumba wa kiliziya gaturika ku isi,Papa Françis yatanze ikiganiro cye cya mbere kuri televiziyo kuva yatorerwa kuba umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi.

Iki kiganiro cyatambutse kuri imwe muri televiziyo zo mu gihugu cy’Ubutaliyani habarizwa icyicaro gikuru cy’idini gatolika.

Muri iki kiganiro cyatambutse imbonankubone mu ijoro ryo ku Cyumweru kuri Televiziyo ya ‘Che Tempo Che Fa’, Papa Françis yavuze ku ngingo nyinshi zirimo impamvu adatuye aho abamubanjirije batuye ndetse n’ituze n’amahoro ku isi bikomeje kuba iyanga mu minsi ya none. Ikiganiro cyamaze isaha yose, Papa Françis nk’uko asanzwe abivuga yasabye abantu bari bamukuriye kumusengera kandi babikuye ku mutima ndetse no kumwoherereza ubutumwa bwiza. Mu magambo ye ati:

“Nimunsengere ndabikeneye. Niba kandi bamwe muri mwe mudasenga kubera ko mutizera, mutazi uburyo bikorwamo cyangwa mutabishobora, byibura nimunyoherereze ubutumwa bwiza’’.

Ikiganiro kirambanyije Papa Françis yabwiye umunyamakuru wamukoreshaga ikiganiro, Fabio Fazio ko atigeze yumva ko ari umutagatifu ku buryo yatura mu ngoro igenewe abapapa i Vtikani. Ati:

“Iyo ni imwe mu mpamvu zatumye mpitamo kutaba mu mu ngoro igenewe abapapa kubera ko abapapa bari bahari mbere bari abatagatifu kandi nge sinabishobora. Ntabwo ndi umutagatifu. Nkeneye umubano n’abandi bantu niyo mpamvu ntuye muri hoteli ya ‘Santa Marta’ ahari abantu baganira na bose kandi ukahabona inshuti. Ni ubuzima bworoshye kuri njye”.

Muri icyo kiganiro kandi Papa Françis yinginze abikuye ku mutima abagurisha intwaro kubihagarika aho yavuze ko nibura mu mwaka hadakozwe intwaro hari benshi abantu babona ibyo kurya n’uburezi kandi nta kiguzi basabwe.

Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru impamvu inzirakarengane zibabara, Papa Françis yavuze ko na we ubwe atumva impamvu inzirakarengane zibabara kandi ko yatewe isoni n’imibabaro y’abana ariko ko abateza abandi imibabaro kubera urwango bazarimbuka gusa ko n’Imana yemeye ko umwana wayo ababara kandi akicwa.

Televiziyo ya ‘Che Tempo Che Fa’ yaciye agahigo ko kuganiriza bwa mbere Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, isanzwe ari teteviziyo ikunzwe mu gihugu cy’Ubutaliyani aho ikunze gukorana ibiganiro n’abanyapolitike, ibyamamare binyuranye, abahanzi, abakinnyi b’ibyamamare ndetse n’abandi benshi banyuranye. Bamwe mu byamamare bikomeye iyo televiziyo iheruka gutumira harimo Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’umuhanzi Lady Gaga watumiwe umwaka ushize.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *