Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
Papa Francis yajyanywe mu bitaro kubagwa urura runini
Umushumba wa Kiliziya Gaturika Papa Francis kuri iki Cyumweru yajyanywe mu bitaro by’i Roma kubagwa urura [colon] rufite ikibazo cyo kwifunga.
Umuvugizi wa Vatican, Matteo Bruni, kuri iki cyumweru yatangaje ko Papa Francis yagiye mu bitaro bya Kaminuza ya Gamelli, aho agomba kubagwa urura runini nubwo hatatangajwe itariki nyakuri azabagirwa.
Papa Francis yagiye mu bitaro mu gihe kuri iki Cyumweru yagaragaye i Vatican asuhuza abakiristu bari bateraniye mu rubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero, aho yababwiye ko ateganya uruzinduko rwo kujya muri Hongrie na Slovakia muri Nzeri uyu mwaka.
Bruni yatangaje ko igihe cyo kubagwa kwa Papa nibaramuka bakimenye, bazabitangariza rubanda.
