Papa Françis yashyizeho umuhagarariye mu Rwanda mushya

 Papa Françis yashyizeho umuhagarariye mu Rwanda mushya

Léonidas MUHIRE

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Nyiri ubutungane Papa Françis yashyizeho Musenyeri Arnaldo Catalan nk’intumwa ye mu Rwanda. Ese ni iki wamenya ku buzima bwe?

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa mbere na Vatikan Papa Fransisiko yatoye Nyiricyubahiro Musenyeri Arnaldo Catalan nk’intumwa ye nshya mu Rwanda.

Musenyeri Arnaldo Catalan, ni Umunyafilipine w’imyaka 55 y’amavuko akaba abaye intumwa ya Papa mu Rwanda asimbuye Musenyeri Andrzej Jozwowicz wagizwe Intumwa ya Papa mu gihugu cya Iran, nyuma y’imyaka ine yari amaze ari intumwa ya Papa mu Rwanda.

Musenyeri Arnaldo Catalan yari asanzwe ari intumwa ya Papa mu gihugu cy’u Bushinwa. Arkiyepiskopi Arnaldo Catalan yavukiye i Manila mu gihugu cya Philipine ku ya 18 Nzeri 1966, ahabwa ubupadiri ku itariki ya 25 Werurwe 1994. Azi indimi eshatu ari zo Igitaliyani, Icyongereza n’Icyesipanyoli.

Ikinyamakuru Kigali Today kivuga ko Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 26 Mutarama 2022, mu itangazo ryayo ryagaragaje ko Musenyeri Arnaldo Catalan ari we Ntumwa ya Papa mu Rwanda bivuga ko Musenyeri Andrzej ucyuye igihe yerekeje muri Iran aho yahawe ubutumwa, yasezeye kuri Perezida Paul Kagame tariki 26 Nyakanga 2021, ubwo yari yamwakiriye mu biro bye muri Village Urugwiro.

Mu myaka ine Musenyeri Andrzej amaze muri ubwo butumwa yakoreraga mu Rwanda, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yagiye irushaho gutera imbere, aho yanabonye Cardinal bwa mbere mu mateka, ari we Antoine Cardinal KAMBANDA wahawe ubwo butumwa na Papa Francis mu mwaka wa 2020.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.