Papa Francis yemeye ko kiliziya gatolika yakoze jenoside muri Canada

 Papa Francis yemeye ko kiliziya gatolika yakoze jenoside muri Canada

Papa Francis yemeye ko uburyo Kiliziya Gatolika yagize uruhare mu rupfu rwa ba kavukire bo muri Canada, ari “Jenoside” ndetse aburira abantu bifitemo ibitekerezo bimeze nk’ibya gikoloni bagifata ba kavukire bo mu bice runaka nk’aho babari hejuru.

Ni amagambo Papa Francis yavuze ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru mu ndege ye akubutse muri Canada aho yakoreye uruzinduko muri iki Cyumweru. Yasuye iki gihugu kuva ku wa 24 Nyakanga kugera ku wa 29 Nyakanga.

Ni mu ruzinduko yasabiyemo imbabazi ku bw’ibikorwa byagizwemo uruhare na Kiliziya Gatolika birimo n’impfu z’abana ba kavukire biciwe mu mashuri yari aya kiliziya.

Papa Francis yavuze ko “abana batwarwaga kugira ngo bahindurwe mu myumvire n’umuco wabo” hagamijwe gukuraho burundu umuco wabo. Ibyo ngo bisobanuye nta gushidikanya ko ari “Jenoside” bakorerwaga.

Mu 2015 Komisiyo ishinzwe ukuri n’ubwiyunge muri Canada, yavuze ko izo mpfu za ba kavukire, ari “Jenoside ishingiye ku muco”.

Ubwo yari muri Canada, Papa Francis ntabwo yigeze avuga ijambo “Jenoside” ashaka gusobanura impfu z’abo bana.

Kuri iyi nshuro yagize ati “ Ntabwo nigeze nkoresha iryo jambo (ndi muri Canada) kuko ritahise riza mu mutwe wanjye ako kanya, ariko ibyabaye nabisobanura nka Jenoside. Nasabye imbabazi ku bw’iyo Jenoside.”

Mu myaka ishize, mu bigo by’amashuri bitandukanye muri Canada, hatahuwe imva zirimo imibiri 251 y’abana b’abasangwabuta. Ni ibintu byashegeshe igihugu bitera n’agahinda gakomeye.

Ibyo bigo byabonetsemo izo mva, ibyinshi byagenzurwaga na Kiliziya Gatolika mu myaka ya 1990.

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *