Papa Francis yiseguye nyuma yo gusubika ingendo ze muri Afurika

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yasabye imbabazi abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo kubera ingendo yagombaga gukorera muri ibi bihugu ariko akaza kuzisubika kubera uburwayi.
bu butumwa Papa Francis yabutanze kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Kamena 2022.
Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo Vatican yatangaje ko ingendo Papa Francis yagombaga gukorera muri Afurika ku wa 2-7 Nyakanga zasubitswe kuko uyu Mushumba w’imyaka 85 afite ikibazo cy’uburwayi bw’ivi bwatumye amaze ukwezi agendera mu kagare.
Mu butumwa yageneye ibihumbi by’abitabiriye Misa yabereye muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero (St Peter’s Basilica) i Roma, Papa Francis yiseguye ku bo mu bihugu yari afitemo ingendo.
Yagize ati “Mbabajwe cyane n’uko nasubitse uru rugendo kandi ndacyafite ubushake bwo kurukora.’’
Abwira abayobozi n’abaturage bo muri RDC na Sudani y’Epfo, yakomeje ati “Ndasaba ko mumbabarira kuri iki. Dufatanye gusenga kugira ngo ku bushake bw’Imana no gufata imiti, nzashobore kuza kuva. Dufite icyizere.’’
Reuters yanditse ko amakuru ikesha abantu b’i Vatican ari uko Papa ari kwitabwaho neza kandi bizeye ko azakira bwangu.
Papa Francis aracyafite kuri gahunda ye urugendo agomba gukorera muri Canada ku wa 24-30 Nyakanga 2022.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yiseguye ku baturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo nyuma yo gusubika ingendo yagombaga kuhakorera mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka
Papa Francis amaze ukwezi agendera mu kagare kubera uburwayi bwo mu ivi