Papa yifashishije izina ry’Imana asaba Putin guhagarika intambara

 Papa yifashishije izina ry’Imana asaba Putin guhagarika intambara

Léonidas MUHIRE

Kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Werurwe Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi,Papa Francis yongeye kwisabira perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin guhagarika ibyo we yise ubwicanyi buri gukorerwa mu gihugu cya Ukraine.

Papa Francis abanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati: “Mfite ububabare mu mutima wanjye nifatanije n’abandi bantu basanzwe dusaba ko intambara irangira. Mu izina ry’Imana ndagusabye ngo wumve imiborogo y’abababaye kandi ibisasu n’ibitero bihagarare”.Yakomeje agira ati:

“Reka twibande ku mishyikirano nyayo kandi ifatika habeho uburyo bw’ubutabazi bukozwe neza kandi butekanye. Mu izina ry’Imana ndagusabye hagarika ubu bwicanyi”.

Papa Francis kandi arasaba amadini yose kongera ingufu mu gusengera basaba amahoro aho yavuze ko Imana ari iy’amahoro atari Imana y’intambara kandi abashyigikira urugomo bakaba bahumanya izina ryayo.

Yibajije kandi niba impunzi nyinshi zishobora guhabwa ikaze n’aho zahungiye anashimira ubufatanye n’ubwitange bw’abantu bitangira gufasha izo mpunzi mu bihugu binyuranye.

Papa Francis yasoje agaragaza akababaro k’umujyi wa Mariupol wabaye umwe mu mugi yashegeshwe cyane n’ibisasu by’u Burusiya kandi wari usanzwe ari umujyi witiriwe Bikira Mariya mu gihugu cya Ukraine ariko kuri ubu ukaba umaze kuba isibaniro ry’intambara.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.