Papi Clever na Dorcas bagiye gusohora album nshya y’ indirimbo zo mu gitabo cy’Abadiventisiti b’umunsi wa 7

 Papi Clever na Dorcas bagiye gusohora album nshya y’ indirimbo zo mu gitabo cy’Abadiventisiti b’umunsi wa 7

Umuramyi Papi Clever n’umudamu we Dorcas batangaje ko bagiye gusohora album nshya izaba igizwe n’indirimbo basubiyemo zo mu gitabo cy’Abadiventisiti b’umunsi wa 7.

Aba baramyi bamaze kwigarurira imitima ya benshi babinyujije ku mbugankoranyambaga basabye abakunzi babo kwitegura iyo album. Bagize bati:

“Album nshya igizwe n’indirimbo zo mu gitabo cy’Abadiventisiti b’umunsi wa 7 iraje vuba, mukomeze mube hafi.”

Papi Clever na Dorcas si ubwambere bagiye gusubiramo indirimbo zo mu gitabo, dore ko banasubiyemo indirimbo zo mu gitabo cy’abaporotesitanti ndetse zigakundwa cyane zikanasakara hose.

Aba baramyi bari mu bihe byabo byiza byo gukundwa n’abatari bake, dore ko baherutse kwerekwa urukundo rutangaje ubwo bari mu gitaramo cya Adrien Misigaro cyiswe “Each one Reach One” cyabaye kuri iki cyumweru mu mujyi wa Kigali.

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.