Papi Clever yasohoye indirimbo yise “Ni Yesu” ibwira abantu ko ari Yesu wabikoze

 Papi Clever yasohoye indirimbo yise “Ni Yesu” ibwira abantu ko ari Yesu wabikoze

Umuramyi Tuyizere Pierre Claver (Papi Clever)  umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.  Yakunzwe cyane kubera ubuhanga n’ijwi ryiza yasohoye indirimbo nshya yise “Ni Yesu” ni ndirimbo ivuga ko nta wundi ushoboye usibye Yesu.

Papi Clever n’umugore we Ingabire Dorcas ku munsi w’ejo nibwo basohoye indirimbo y’amashusho ifite iminota itandatu n’amasagonda ane.

Papi Clever hari amagambo aririmbamo agira ati “imitwaro yose nari nikoreye narituriye ,ku musaraba Yesu yancunguje amaraso y’igiciro .yampaye umugabane mu bwami bwe, namaze igihe kirekire mu ruzerero ntazi iyo njya aho niho yankuye, ntawunzi wari kubikora ni Yesu. yangezemo ndahinduka ndi bihamya yuko ashoboye ,uwari kubishobora ntawundi ni Yesu.’’

Papi akunda gufatanya mu ndirimbo ze n’umugore we Dorcas

Papi Clever hari amagambo aririmbamo agira ati “imitwaro yose nari nikoreye narituriye ,ku musaraba Yesu yancunguje amaraso y’igiciro .yampaye umugabane mu bwami bwe, namaze igihe kirekire mu ruzerero ntazi iyo njya aho niho yankuye, ntawunzi wari kubikora ni Yesu. yangezemo ndahinduka ndi bihamya yuko ashoboye ,uwari kubishobora ntawundi ni Yesu.’’

Indirimbo ‘Ni Yesu’ yatunganyijwe na Papi Clever usanzwe ari na producer mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yakozwe na Musinga.

Israel umuhanga mu gucuranga guitar accoustic kandi n’umwe mu bahanga mu gucuranga umwirongi wa kizungu (Saxophone).

Papi Clever akunzwe mu ndirimbo zitandukanye ; Amakuru y’umurwa, Umukiza abe hamwe namwe, Ai Mana y’ukuri, Yesu ni wowe, ku irembo, Ugendane nanjye, Narakwiboneye,Uvuze yego, Unkomereze amaboko n’izindi nyinshi. ziganjemo izo mu gitabo agenda akora mu buryo bufasha abantu benshi kurushaho gusabana n’Imana binyuze mu kuyiramya.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA PAPI CLEVER

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *