Pasiteri Antoine Rutayisire Imana ibamutumyeho; umwaka wa 2022 ubuhanuzi burasohoye kandi twese biratureba

 Pasiteri  Antoine Rutayisire Imana ibamutumyeho; umwaka wa 2022 ubuhanuzi burasohoye kandi twese biratureba

Umuvugabutumwa Pasiteri Antoine Rutayisire umaze kumenyekana bitewe n’inyigisho ze zifasha benshi yaba urubyiruko ndetse n’abakuze Imana imuhaye ubutumwa bureba buri munyarwanda wese. Yasabye buri muntu wese kureba uko umwaka wa 2021 wamugendekeye ubundi akabanza akabishimira Uhoraho kuba akiriho ubundi imbaraga zikigaragariza buri umwe wese guhera ku bamama kugeza ku bagabo.

Yakomeje asaba buri wese ko amasengesho yasenze mu mwaka ushize nubwo  waba umeze uko wari ukimeze mu myaka yashize na byo ari ibyo gushima Imana. Mu ivugabutumwa risoza umwaka yagarutse kugushima Imana yarinze abanyarwanda icyorezo cya covid-19 kandi igakomeza gutunga abahagaritse akazi ariko bakomeje guhembwa bakaba . yakomeje ashimira bitewe n’ubuntu bwayo bwakomeje kwigaragaza bitewe n’ibitangaza yagiye ikorera abantu muri ibi bihe turimo by’Icyorezo cya Koronavirusi cyagize ingaruka mbi mu mikorere y’abanyarwanda n’isi yose muri rusange.

Pasiteri Rutayisire yakomeje abwira ubutumwa abantu bose ko Imana yamubwiye ubutumwa bukomeye igira iti ko “tuzakomeza tukagenda” yahise abihuza n’isomo ryo muri. Timoteyo wa 2, igice cya1;1-7, urwandiko Pawulo yandikiye Timoteyo, ku murongo wa 6, hagira hati.”Nicyo gituma nkwibutsa guhungiza impano yawe ngo yongere yake”. Imana iributsa abanyarwanda bose ko bagomba kwibuka gusubira mu rusengero no matorero aho icyorezo kigenjereje make maze insengero zikongera gufungurwa abakristo bagahurira hamwe nk’uko byahoze . Yibukije ko abakristo batagomba kwirengagiriza guteranira hamwe uko iminsi igenda yegera ku iherezo.

Ibi yabivuze bitewe nuko abantu benshi mu basengaga bakonje bamwe bavuga ko bitakiri ngombwa gusubira mu nsengero. pasiteri Rutayisiyisire yavuze ko ahubwo abasenga nyabo bagomba kongera kwatsa impano zabo zigakomeza kwaka maze zikigaragaza nk’uko zahoze.

Yongeyeho ko abantu benshi muri iyi minsi bakurikiye kandi bahugiye gushaka umugati n’ubutunzi kuruta kujya guteranira hamwe na bagenzi babo mu nsengero. Ati “Umuriro wo mu rusengero ugomba guhora waka ntuzime, igicaniro cy’igitambo kigomba guhora cyaka kuko na Satani atinya abakristo bahora batambanira Imana kuko baba bacanye ku maso arabahunga. mwegere Imana nayo izabegera.”

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.