Pasiteri Antoine Rutayisire yahaye Theo Bosebabireba isomo rikomeye

 Pasiteri Antoine Rutayisire yahaye Theo Bosebabireba isomo rikomeye

Pasiteri Antoine Rutayisire ubwo yari mu kiganiro na Uwiringiyimana Theogene, wamenyekanye mu buhanzi nka Theo Bosebabireba yatangaje ko hari igihe cyageze uyu muhanzi akaririmba Imana kandi atayizi.

Mu magambo ye bwite yagize ati:

“Abantu baravugaga bati Theo yabyaye abana hirya no hino kuburyo atazi n’umubare. Hari abavugaga ko ari makumyabiri na bangahe, abandi bati ni umunani, ndavuga nti uyu mugabo Theo ashobora kuba afite ibibazo, umuntu araririmba indirimbo z’Imana yarangiza akabyara abana hirya no hino? Ibyo byatumaga mvuga ko ashobora kuba aririmba Imana atayizi.”

Antoine Rutayisire yakomeje avuga ko usibye na Theo hari n’abandi bantu barimo n’abapasiteri bavuga ubutumwa ariko batarakura ngo bangane n’ibyo bigisha.

Ubwo umunyamakuru wa Nkunda Gospel yabazaga Theo Bosebabireba icyo abitekerezaho yavuze ko ari umugisha mwinshi kuba yicaranye n’umushumba ndetse ahamya ko ari kwiga binyuze mu kiganiro bari kugirana.

Nubwo igihe cyageze Theo Bosebabireba akavugwaho amagambo anyuranye ariko mabi, ubu ni umwe bagenda bitangira ubuhamya avuga ko yahindutse ndetse yasabye imbabazi umugore we w’isezerano kuburyo kugeza ubu mu rugo rwe hari amahoro.

Birasa n’aho Pst Rutayisire yafashe umurongo wo kubwiriza ubutumwa bwiza urubyiruko rwirirwa ku mbugankoranyambaga dore ko no mu minsi ishyize yaganiriye n’umuhanzi nyarwanda w’umuraperi, AmaG The Black akanamusaba kuzamuhuza n’abahanzi bagenzi be nabo bakaganira.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *