Pasiteri Blessing Okoro Nkiruka yagiriye abakobwa inama itangaje

 Pasiteri Blessing Okoro Nkiruka yagiriye abakobwa inama itangaje

Nkuko inshingano z’umupasiteri cyangwa se undi muntu ureberera abanti benshi, aba agomba kugira inama nziza abo ayoboye ndetse akabaha inama z’ingirakamaro kuri bo ndetse na sosiyete ngari.

Blessing Okoro Nkiruka umenyerewe cyane mu bintu by’imibano, yaburiye abakobwa bose ko iyo uramutse uryamanye n’umusore mukundana mbere y’ubukwe bituma iyo mubanye urugo rwanyu rutagenda neza kuko uba waraje umugabo wawe nta matsiko agufitiye namba.

Blessing Okoro Nkiruka yavuze ko burya umugabo agenda amarana igihe n’umugore we aba agenda amuhararukwa ndetse bikaza kuba ikibazo gikomeye iyo n’ubundi mwabanye yaratangiye kuguhararukwa kuko noneho biba bihumiye ku mirari.

Abakobwa benshi ndetse n’abasore benshi bavuga kandi bemeza ko kuryamana n’umukunzi wawe byongera urukundo gusa ariko abenshi iyo bamaze kuryamana bahita bahararukana.

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.