Pasiteri Ezra Mpyisi yujuje imyaka 100

 Pasiteri Ezra Mpyisi yujuje imyaka 100

Pasiteri Ezra Mpyisi umwe mu banyarwanda bakuze cyane ndetse byagera mu bapasitori bikaba akarusho, uyu munsi afite isabakuru y’imyaka ijana.

Uyu mupasiteri wo mu itorero ry’Abadiventusti b’umunsi wa karindwi, nubwo bamwe bemeza ko yiyomoye kuri iryo dini, yamenyekanye cyane kubera gukoresha amagambo adasanzwe mu byigisho bye, cyane cyane kuri za shene za YouTube zitandukanye ndetse abantu bituma bamufata nk’umutaripfana.

Ezra Mpyisi wavutse ku ngoma ya Yuhi Musinga mu mwaka wa 1922, yavukiye i Nyanza mu Murenge wa Rwabicuma wo mu Karere ka Nyaza. Yabanye n’Umwami Mutara Rudahigwa wari n’urungano rwe. Yize amashuri ye abanza iwabo i Nyanza, akomereza ayisumbuye i Gitwe maze Kaminuza ayiga mu gihugu cya Zimbabwe.

Uyu musaza afite amateka maremare mu bijyanye n’ibwirizabutumwa, dore ko mu mwaka w’1951 aribwo yabaye pasiteri mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi, bivuga ko ubu imyaka hafi 70 ishize Ezra Mpyisi avuga ubutumwa. Muri iyi myaka yose, yazengurutse ibihugu byinshi abwiriza ariko akavuga ko yamaze imyaka 50 abeshya abantu, abayobya anabigisha inyigisho z’ibinyoma.

Ubu avuga ko arimo gukora iyo bwabaga ngo abashe gusiga akosoye ibyo yagiye abeshya.

Related post

1 Comment

  • Buri wese ajye aharanira gukosora amakosa yakoze mubuzima bwe Kandi nanjye ndimo .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *