Pasiteri Lucy Natasha yemereye prophet Carmel kumubera umugore

 Pasiteri Lucy Natasha yemereye prophet Carmel kumubera umugore

Uyu munsi ku mbugankoranyambaga pasiteri Lucy Natasha yatangaje ko yamaze kubona urubavu rwe kandi anatangaza ko ugiye kumubera umugabo nawe ari umuvugabutumwa mu gihugu cy’Ubuhinde akaba yitwa prophet Carmel.

Uyu mupasiteri uzwiho kugira uburanga butangaje ndetse akaba afite n’uburyo yigisha abantu bose bagafashwa, yashyize ku mbugankoranyambaga amafoto y’umugabo w’igikwerere yamupfukamye imbere amusaba ko yamubera umugore maze pasiteri Natasha nawe abwira prophet Carmel ati:” kukubera umugore ndabyemeye.”

Ibi byatumye pasiteri Natasha abwira urungano ko atakiri ku isoko ariko abivuga akoresheje umurongo wo muri Bibiliya uboneka mu Abakorosayi 3:11 uvuga ko Imana yaremye ibyiza mu gihe gikwiye.

Aya magambo ya Natasha aryohereye yabwiye Carmel yabyukije amarangamutima ya benshi ku mbugankoranyambaga, cyane cyane abo mu gihugu cye cya Kenya,maze bacika ururondogoro bifuriza Natasha ishya n’ihirwe.

Uwitwa Shila Modi yagize ati:

“Komeza ugire ishya n’ihirwe pasiteri Natasha Imana isubiriza igihe. Ndakwishimiye. Uyu ni umunsi mwiza Imana ntiyibagirwa abayo. Icyubahiro kibe icy’Imana.”

Mugenzi we Betty wa Macharia we yagize ati:

“Komeza ugire ishya n’ihirwe Imana ntikererwa, ahubwo buri gihe ihemba abayishakana umwete.”

Mu minsi yashyize Natasha n’urusengero rwe bashinjwe gukorana n’imbaraga z’abapfumu n’abakonikoni, gusa itorero rye ryanditse itangazo rinyomoza aya makuru bavuga ko abakwirakwije ibyo bihuha bari bagamije guhindanya isura y’urwo rusengero mu nyungu zabo bwite anahishyura ko konti yakoreshejwe mu gusakaza aya makuru y’uwiyise Martha Mwihaki Hinga basanze ari baringa kandi ihita ifungwa.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.