Pasiteri Theogene akorewe ibitangaza bidasanzwe; nyuma yo guhabwa inzu ubu yabonye imodoka y’agatangaza

 Pasiteri Theogene akorewe ibitangaza bidasanzwe; nyuma yo guhabwa inzu ubu yabonye imodoka y’agatangaza

Umukozi w’Imana akaba umuvugabutumwa Pastor Theogene we na madamu we bashimiye Imana ibitanagaza yabakoreye muri uyu mwaka wa 2021 kuko yabahaye inzu y’igitangaza baturamo none bahawe n’imodoka ibafasha gukomeza gukora umurimo wayo yabahamagariye. Ubuntu bw’Imana bujya mu bundi.

Pasiteri Theogene akunzwe na benshi bamwumva baba urubyiruko ndetse n’abakuze kuko afite umwihariko wo kubwiriza ijambo ry’Imana mu buryo budasanzwe. Akunze gukoresha imyifatire y’umuntu wabaye ikirara mu buryo bwo gusetsa no gutuma abantu benshi bamwumva batarambirwa ibyo avuga. Imvugo ze akunze gukoresha yigisha ijambo ry’Imana usanga zikurura benshi kuko baba babona zidasnzwe mu bandi bavugabutumwa bari mu Rwanda.

Uyu muvugabutumwa kandi yavuze ko ngo hari amaoko atatu y’inzara  ”umuntu ushonje, umushonji n’umunyenzara” aho  umushonji ngo iyo ari mu birori usanga afata isahani yo kwaruriho kandi imbere ye hari abantu batatu kandi ibiryo bicyuzuye ku bwinshi ubundi yamara guhaga ugasanga ari we wigize imvuzi ya menshi.

Nyuma y’igihe kirekire yarazahaye ubu umwami Yesu Kristo yaramuzahuye bituma yitwa Pasiteri Niyonshuti Theogene Inzahuke. Ibi abivugira ko nyuma yo guhabwa inzu, Imana yamukoreye ibindi bitangaza akaba asigaye akora umurimo w’Imana yitwaye mu modoka ye bwite. Yakomeje gushima Imana mu iteraniro kuko yamukuye ku cyavu ikamwicaranya n’ibikomangoma.

Pastor Niyonshuti Theogene ni umugabo w’abana bane n’umugore umwe , abahungu babiri n’abakobwa babiri. Atuye mu mujyi wa Kigali, mu Gasyata, akaba akorera umurimo w’Imana ku itorero rya Katabaro.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *