Pasitori yarwanye n’umugizi wa nabi ufite imbunda yifashishije intebe polisi imwita intwari

 Pasitori yarwanye n’umugizi wa nabi ufite imbunda yifashishije intebe polisi imwita intwari

Umupasitori wo mu idini rya Presbyterian yahondaguje umugizi wa nabi intebe, mu gihe uwo mugizi wa nabi yongeraga amasasu mu mbunda ye, ubwo yari amaze kwica umwe mu bayoboke b’iryo dini ndetse no gukomeretsa abandi bantu bane abasanze bari gusenga.

Abari bateraniye muri urwo rusengero babonye pasitori wabo ari kurwana ngo ahagarike uwo mwicanyi maze bose bamwirundiraho baramufata maze polisi ihageze ibita intwari.

Aba bayoboke bagera kuri 40 bo muri Taiwanese Geneva Presbyterian Church, Laguna Woods, Orange County, batunguwe no guterwa n’umugizi wa nabi w’umunyaziya waje afite imbunda 2 mu ntoki agatangira kubarasaho, nkuko tubikesha ikinyamakuru Los Angeles Times.

Ubwo uyu mwicanyi yafashe agahe gato ari kongera amasasu mu mbunda Pasitori Billy Chang yahise afata intebe atangira kuyimuhondaguza maze abayoboke babibonye uwo mwicanyi bamuhambiza umugozi w’amashanyarazi.

Iyi mugizi wa nabi yari afite umugambi wo kubica bose dore ko yari yamaze gufunga umuryango kugira ngo hatagira umuntu n’umwe usohoka.+

Abashinzwe umutekano bahageze bahita bamuta muri yombi maze banashimira pasitori ndetse n’abayoboke be kubwo icyo gikorwa bise icy’ubutwari.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *