Pasitori yatunguranye ubwo yabazaga umukobwa wambaye imyenda migufi niba ari umwicanyi
Umupasitori wo muri Nigeria, witwa Mike Bamiloye, yatunguranye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kubaza umukobwa wari wambaye imyenda migufi kandi imwegereye, kuburyo igaragaza ibice bye by’ibanga mu rusengero ndetse akanabyina mu buryo bureshya abagabo, niba yaba yahawe ikiraka cyo kuza kwica abagabo bari mu rusengero.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati:
“Wambaye mu buryo bushotorana kandi uri mu rusengero. Uri kubyina nabwo ushotorana ngo uraramya kandi wambaye imyenda migufi igufashe ndetse n’inkweto ndende. Wambaye nk’uwiteguye kwica, ese haba hari uwaguhaye akazi ko kuza kutwica?”

Muri ibi bihe turimo abenshi ntibagitinya kujya gusenga bambaye imyenda yacumuza abantu, dore ko bavuga ko ari uburenganzira bwabo, ariko twari dukwiye kujya imbere y’Imana twisukuye ku mubiri no kumutima.